Arsenal yegukanye FA Cup nyuma y’imyaka 9 nta gikombe na kimwe itwara
Ikipe ya Arsenal, yegukanye igikombe cy’Ishyirahamwe ry’Umupira w’amaguru mu Bwongereza (FA Cup), nyuma yo gutsinda Hull City ibitego 3-2, ivanaho imyaka icyenda yari ishize ari nta gikombe na kimwe yegukana haba mu Bwongereza ndetse n’ahandi hose ku isi.
Arsenal yaherukaga gutwara igikombe cya FA muri 2005, ari nacyo gikombe yaherukaga, yatangiye uwo mukino nabi kuko mu minota 10 gusa yari yamaze gutsindwa ibitego 2-0 byatsinzwe na James Chester ku munota wa 4 na Curtis Davies ku munota wa 9.

Arsenal yakinaga idahuje umukino, imaze gutsindwa ibyo bitego nibwo yatangiye gukina neza, ndetse ku munota wa 17 kuri ‘Coup Franc’ yateye neza, Santiago Cazorla atsinda igitego cya mbere cya Arsenal.
Igice cya mbere cyatangiye Hull yashakaga igikombe cya FA cya mbere mu myaka 110 imaze ibayeho, yakoreshaga imbaraga nyinshi, igaragaza ko ishobora kuza gutsinda umukino kubera ishyaka yagaragazaga.

Muri uwo mukino warebwe n’abafana 89,345, igice cya kabiri cyabaye icya Arsenal cyane ndetse iza kubonamo igitego cyinjijwe na Laurent Koscielny ku munota wa 71.
Hull City yari yacitse intege cyane, yakomeje kugarira kugeza ku munota wa 90, maze hongereaho iminota 30 yo gukiranura amakipe yombi.

Arsenal yagaragazaga ingufu nyinshi cyane, mu gihe Hull City yari yananiwe cyane, ikinira imbere y’izamu ryayo. Ibyo byatumye Arsenal iyisatira cyane, maze ku munota wa 109, Aaron Ramsey wafashije cyane Arsenal muri uyu mwaka, yongera kuyigirira akamaro, atsinda igitego cyatumye Arsenal yizera kongera gutwara igikombe nyuma y’imyaka icyenda.
Arsenal yaherukaga igikombe mu mwaka wa 2005 ubwo yatsindaga Manchester United ku mukino wa nyuma wa FA Cup hitabajwe za penaliti. Igikombe yegukanye kikaba kibaye icya 11, ikaba ibinganyije na Mancheser United ari nazo kipe zifite ibikombe byinshi bya FA.

Nyuma yo gutwara icyo gikombe, Arsene wenger byavugwaga ko ashaka kuva muri iyo kipe, yabwiye itangazamakuru ko azaguma muri Arsenal ndetse akaba agiye kongera amasezerano.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|