Arsenal ku mwanya wa kabiri nyuma yo kunganya na Chelsea

Mu ijoro ryo kuri uyu wa 23 Ukuboza 2013, ikipe ya Arsenal yakiriye ikipe ya Chelsea ku kibuga cyayo Emirates stadium mu mujyi wa London binganya ubusa ku busa.

Abafana b’amakipe yombi bari biteze kureba uko amakipe yabo yitwara kuko uyu mukino wari ufite byinshi uvuze mu mitwe yabo. Ikipe yari gutsinda uyu mukino niyo yari guhita ifata umwanya wa mbere muri shampiyona y’igihugu cy’ubwongereza.

Chelsea itozwa na Morinho yari inyotewe n’uyu mwanya naho Arsenal ya Wenger yari ikeneye kuwisubiza kuko yari imaze igihe kinini muri shampiyona y’Ubwongereza ariyo iwuriho.

Nyamara kuva yatozwa na Morinho, Chelsea ntiratsindwa na Arsenal kuko kenshi yayitsindaga ubundi bikanganya. Ibi bigwi bya Chelsea byaraye bikomeje ku kibuga cya Arsenal ubwo byahanganyirizaga ubusa ku busa.

Kuri ubu ikipe ya Liverpool isigaye ityaye cyane niyo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 36, ikaba ikurikiwe na Arsenal n’amanota 36 nayo ariko Liverpool ikaba izigamye ibitego byinshi.

Manchester City iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 35, Chelsea ikaza ku mwanya wa 4 n’amanota 34. Ikipe ya Manchester United isigaye igaragaza kwitwara neza muri iyi minsi iri ku mwanya wa 8 n’amanota 28.

Benshi bakaba bibaza byinshi ku ikipe ya Arsenal, benshi bakunze kuvuga ko itangira igaragaza intege ariko byagera nyuma aho baba bategereje kureba ikipe izatwara igikombe mu matariki asoza umwaka igacika intege.

Kuri ubu haribazwa cyane ikipe izegukana igikombe cya shampiyona muri uyu mwaka mu Bwongereza kuko amakipe menshi agenda aryana insataburenge ku manota.

Ku munsi uzakurikira Noheli, Arsenal ikazahura na Westham, Chelsea na Swansea, Manchester city na Liverpool naho Manchester United ikazakirwa na Hull City.

Safari Viateur

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka