
Ku i Saa munani mu rukerera rwo kuri iki Cyumweru habaye umukino w’igikombe gihuza amakipe yo ku mugabane wa Amerika y’Epfo, aho abakeba Argentine na Brazil bari bahuriye ku mukino wa nyuma.
Ku munota wa 22 gusa w’umukino, ikipe ya Argentine yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Angel Di Maria, ni nyuma y’umupira muremure yari ahawe na Rodrigo De Paul, arawufunga neza ahita awurenza umunyezamu Ederson Moraes usanzwe afatira Manchester City.



Mu mukino wari urimo ishyaka ryinshi, amakipe yombi yakomeje guhatana, ariko mu minota yongeweho nyuma yo gusoza iminota 90, irangira Brazil ya Neymar itabashije kubona igitego cyo kwishyura.
Ikipe y’igihugu ya Argentine yaherukaga kwegukana igikombe icyo ari cyo cyose ku ikipe nkuru mu mwaka wa 1993 ubwo begukanaga igikombe nk’iki cya Copa America, bivuze ko hari hashize imyaka 28.
Uko abakinnyi bahawe ibihembo by’uko bitwaye muri iri rushanwa
Umukinnyi mwiza w’irushanwa: Lionnel Messi/Argentine na Neymar/Brazil
Uwatsinze ibitego byinshi: Lionnel Messi/Argentine
Umunyezamu w’irushanwa: Lautaro Martinez/Argentine

Abakinnyi babanje mu kibuga
Argentina: E Martinez; Montiel, Romero, Otamendi, Acuna; De Paul, Paredes, Lo Celso; Di Maria, Messi, L Martinez
Brazil: Ederson; Danilo, Marquinhos, Thiago Silva, Renan Lodi; Casemiro, Fred, Paqueta; Richarlison, Neymar, Everton







National Football League
Ohereza igitekerezo
|