Arabanenga bamunenga-umutoza w’Amavubi n’abakinnyi be

Umutoza w’ikipe y’igihugu Amavubi Adel Amrouche hari ibyo atumva kimwe n’abakinnyi be nyuma yo gutsindwa umukino wa kabiri wa gicuti yatsinzwemo na Algeria ya kabiri.

Nyuma yo gutsindwa imikino ibiri ya gicuti yaberaga mu gihugu cya Algeria, abakunzi b’Amavubi ndetse n’abakunzi ba siporo muri rusange, ntibanyuzwe n’umusaruro w’Amavubi ndetse benshi batangira no gukemanga umusaruro w’Amavubi mu mikino ikomeye iri imbere.

Amavubi yatsinzwe imikino ibiri ya gicuti na Algeria
Amavubi yatsinzwe imikino ibiri ya gicuti na Algeria

Umutoza Adel Amrouche nyuma y’uyu mukino yagaragaje ko atishimiye urwego rw’abakinnyi afite, by’umwihariko anenga cyane abakina mu Rwanda kuko abona batari ku rwego mpuzamahanga

Yagize ati “Twigiye byinshi muri iyi mikino ibiri, twabonye urwego rwa bamwe, urebye urwego usanga rwabo ruri kuri Shampiyona yo mu Rwanda nyine, ntabwo nzabazana ngo mbigishirize byose mu ikipe y’igihugu. Haracyakenewe guhindura byinshi, tugakosora amakosa.”

"Ibyo ntabwo tuzabikorera mu mikino ifite icyo ivuze. Benshi ni ubwa mbere nari mbahamagaye ariko ubona ko urwego rwa shampiyona yacu rukwiriye kuzamuka. Muri uyu mukino mwabonye itandukaniro mu mbaraga, ubushobozi, uburyo bw’imikinire. Biriya bibera mu makipe bakinamo, ntabwo twigishiriza umupira mu ikipe y’Igihugu, njye ntoranya abakinnyi beza.

Uyu mutoza kandi yanenze urwego rw’imbaraga z’abakinnyi b’u Rwanda, aho bamwe avuga uko yababonye bihita bigaragaza ko mu makipe yabo badakina, avuga ko mu minsi ine gusa yamaranye nabo ntacyo yari kubihinduraho.

Imikino ine, intsinzi zeru, igitego kimwe, impungenge ni zose

Umutoza Adel Amrouche yagizwe umutoza w’Amavubi muri Werurwe 2025, asimbuye umudage Frank Spittler utari warabashije kumvikana n’ubuyobozi bwa FERWAFA mu kuba yakongererwa amasezerano.

Mu mikino ine Adel Amrouche amaze gutoza Amavubi, yatsinzwemo imikino itatu, anganya umwe mu gihe nta n’umwe aratsinda, akaba amaze gutsindwa ibitego birindwi mu gihe Amavubi yo amaze gutsinda igitego kimwe.

Umwuka si mwiza....

Amakuru atugeraho usibye agaragara ku mbuga nkoranyambaga agaragaza uburakari no kutishimira imikinire y’Amavubi, biravugwa ko harimo kutumvikana hagati ya bamwe mu bakinnyi n’umutoza Adel Amrouche ndetse n’abayobozi kugeza ubu batangiye gukemanga umusaruro w’uyu mutoza.

Umutoza Adel Amrouche wanongeyemo amarso mashya, yanenze urwego rwa bamwe mu bakinnyi b'Amavubi
Umutoza Adel Amrouche wanongeyemo amarso mashya, yanenze urwego rwa bamwe mu bakinnyi b’Amavubi

Nyuma y’umukino wo kuri uyu wa Mbere aho Amavubi yatsinzwe n’ikipe ya kabiri ya Algeria (abakina imbere mu gihugu), bivugwa ko abakinnyi n’abandi bagize ikipe y’Amavubi, bagiranye inama ndende n’umutoza aho yaneze bamwe muri bo.

Ibi byaje byiyongera kuri bamwe mu bakinnyi b’ikipe y’igihugu Amavubi baba mu bamazemo iminsi no mu bashyashya banenze imitoreze ndetse n’imikinire y’umutoza Adel Amrouche, bikagaragarira no ku musaruro w’iyi kipe mu mikino ine iheruka.

Bwa mbere yari yishimiye abakinnyi afite

Mbere y’imikino ibiri yatsinzwemo na Algeria, umutoza Adel Amrouche ubu n’ubwo yanenze abakinnyi ariko mbere yavugaga ko abishimiye.

Yari yagize ati “Ni amahirwe kuri twe kuba tugiye gukina uyu mukino kuko turaba duhanganye n’ikipe ikomeye kandi ifite abafana. Abakinnyi baje mu Ikipe y’Igihugu bameze neza kandi ndabishimiye.”

Rafael York na Hakim Sahabo babimburiye abandi, umutoza yavuze ko batazagaruka agihari

Mbere kandi yo gukina imikino ibiri ya gicuti, umutoza Adel Amrouche yatangaje ko atishimiye kuba abakinnyi Rafael York na Hakim Sahabo bataritabiriye ubutumire bw’ikipe y’igihugu, atangaza ko batazongera guhamagarwa agihari.

Yagize ati “Hari ibyo ntishimiye kuko hari imico umuntu akwiriye gukosora igihe yambaye iri bendera. Iri bendera ntabwo ari iryo gukinishwa, nta n’umwe uri hejuru yaryo. Ubwo nabonaga hari abanze guhagararira igihugu, naratunguwe cyane kuko ni ukwirengagiza amateka yacyo.”

“Abo rero ntibakiri inshuti zanjye ntibazigera banaba zo. Nimushake mubyandike mubishyire aho ari ho hose, mubamamaze haba kuri Facebook n’ahandi. Ntibazagaruka na rimwe. Iri bendera rirabaruta cyane. Nta muntu ukina n’ikipe y’igihugu, wenda nimva hano bazagaruka, ariko igihe nkihari mubibagirwe.”

Imbere Amavubi afite akazi gakomeye

Amavubi yakinaga iyi mikino mu rwego rwo kwitegura imikino y’umunsi wa karindwi n’uwa munani yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi 2026 azakirwamo na Nigeria na Zimbabwe tariki ya 1 n’iya 5 Nzeri 2025, aho kugeza ubu u Rwanda ruri ku mwanya wa kabiri n’amanota 8, mu gihe Afurika y’Epfo iri ku mwanya wa mbere n’amanota 13 mu itsinda C.

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka