

Mu mukino w’umunsi wa 19 wa Shampiona wabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, APR Fc yahatsindiye Kiyovu ibitego 3-0.
Ikipe ya APR Fc niyo yafunguye amazamu, aho Djihad Bizimana yacengaga ba myugariro ba Kiyovu, ateye umupira Ndoli Jean Claude ufatira Kiyovu arawufata arawurekura, Aimable Nsabimana ahita awushyira mu izamu.
APR Fc yaje gutsinda igitego cya kabiri ku munota wa 51 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Bigirimana Issa nawe wari ucenze ab’inyuma ba Kiyovu.
Uko APR Fc yatsinze igitego cya mbere







Hakizimana Muhadjili yaje gutsinda agashyinguracumu n’umutwe, ku mupira mwiza yari ahinduriwe na Bigirimana Issa.
Nyuma yo gutsinda uyu mukino, APR Fc yahise ijya ku mwanya wa kabiri ku rutonde rwa shampiona by’agateganyo n’amanota 37, aho ikurikira AS Kigali ifite amanota 38.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
APR FC: Kimenyi Yves, Ngabonziza Albert, Imanishimwe Emmanuel, Rugwiro Herve, Nsabimana Aimable, Nshimiyimana Amran, Mugiraneza Jean Baptiste, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Iranzi Jean Claude na Issa Bigirimana.
Kiyovu: Ndoli Jean Claude, Uwihoreye Jean Paul, Ahoyikuye Jean Paul, Twagirimana Innocent, Uwineza Aime Placide, Nganou Alex Russel, Ngirimana Alex, Rachid Kalisa, Nizeyimana Djuma na Mustafa Francis.
Andi mafoto kuri uyu mukino







National Football League
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
murahoneza igitekerezo cyange ejo nimugera murubuga rwimikino munsuhurize APR kandi ndabakunda cyane kandi nizera ko igikombe uyumwaka tuzagitwara ntakabuza,mukomere cyane ndabakunda
Mwibeshye. Ntabwo APR ariyo ya mbere ahubwo ni AS Kigali yatsinze ejo Gicumbi FC