APR yihanangirije Kiyovu

APR FC yakomeje kongera amahirwe yo gutwara igikombe cya shampiyona itsinda Kiyovu Sport ibitego bitatu ku busa mu mukino wabereye kuri sitade Amahoro tariki 06/05/2012.

Umukino APR FC yakinnye na Kiyovu wari umwe mu mitego iyi kipe yari ifite nk’ikipe ishobora kuyibuza igikombe. Nubwo Kiyovu yakomeje kurinda izamu kubera ko abakinnyi ba APR FC bayotsaga igitutu, ku munota wa 45 Papy Faty wari wakomeje kubura amahirwe yahesheje APR intsinzi.

Ku munota wa 69 umunyahaiti ukinira APR FC, Lionel St Preux, yatsinze igitego cya kabiri. Mbere y’uko umukino urangira, ku kazi katoroshye k’Umurundi Ndikumana Seleman,Olivier Karekezi yatsinze igitego cya gatatu n’umutwe.

Na mbere yo gukina na APR FC, umutoza wa Kiyovu, Kayiranga Baptista yari abizi ko uwo bahanganye akomeye ashaka igikombe ndetse ko n’ubushobozi bw’amakipe yombi butangana. Ati « mu gice cya mbere twagerageje gusa twaciwe intege n’iki gitego cya mbere”.

Igitego cya 3 cya APR FC bagitsinze abakinnyi ba Kiyovu ari 10 nyuma y’uko Patrick Umwungeri ukinira Amavubi U20 avunitse, Baptista kandi avuga ko igitego Karekezi yatsinze umupira yabanje kuwukora kuko yanababaraga intoki. Ngo Kiyovu imbaraga igiye kuzongera mu myiteguro y’igikombe cy’amahoro aho izahura na Rayon Sport.

Umutoza wa APR FC, Ernest Brandt, yavuze ko uburyo Kiyovu yasatiriye mu gice cya mbere nibura yagombaga kwitsinda igitego. Ati “haracyari indi imikino bityo turacyashaka igikombe kandi gutsinda ibitego byinshi tukazigama ni ingenzi”.

Brandt yatangaje kandi ko umuzamu Ndoli Jean Claude wavunitse ashobora gutangira imyitozo muri iki cyumweru.

Indi mikino Police yatsindiye Espoir 2-1 i Rusizi, Kuri sitade Kamena, Mukura yanganyije na AS Kigali 1-1, La jeunesse n’Amagaju nabo banganya 1-1 naho Nyanza itsinda Etincelles 1-0.

Ku rutonde rwa shampiona:

No. Amakipe P PTS
1 APR 23 49
2 POLICE 21 47
3 MUKURA 22 43
4 KIYOVU 22 38
5 RAYON 21 37
6 ISONGA 20 30
7 ETINCELLES 22 25

8 AS KIGALI 22 25
9 MARINES 21 23
10 LA JEUNESSE22 23
11 AMAGAJU 22 22
12 NYANZA 22 20
13 ESPOIR 21 7

Kayishema Tity Thierry

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubu se koko igitego kimwe nacyo bavuga kwihanangiriza?

Ronny yanditse ku itariki ya: 6-05-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka