Wari umukino wagombaga kugaragaza ikipe yegukana igikombe, nyuma y’aho AS Kigali itari yabashije gutsinda Etincelles, aho amakipe yombi yanganyije igitego 1-1.
Ikipe ya APR FC yinjiye muri uyu mukino isabwa gutsinda kugira ngo yegukane igikombe, mu gihe Rayon Sports yo yasabwaga kunganya gusa.
APR FC yaje gutsinda igitego ku munota wa 28, igitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio wahoze akinira Rayon Sports.


Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpade zombi
Rayon Sports: Andre Mazimpaka, Iradukunda Eric Radu, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Hussein Habimana, Mugisha Francois Master, Donkor Prosper Kuka, Niyonzima Olivier Sefu, Mugisha Gilbert, Michael Sarpong na Jonathan DaSilva
APR FC: Kimenyi Yves, Emmanuel Imanishimwe, Michel Rusheshangoga, Buregeya Prince, Herve Rugwiro, Butera Andrew, Imran Nshimiyimana, Savio Nshuti, Muhadjiri Hakizimana, Issa Bigirimana na Mugunga Yves
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Ubutaha APR n’itsinda Rayon komite na coach bazegure kuko bazaba nta bushobozi bafite. Rayon sport ifite ubushobozi, abakunzi n’abaterankunga, igomba rero gutsinda APR.
Ibitagenda neza jye mbona :
– kugura abatoza bahenze kandi mu karere bahari, ntibanatsinde
– kugura abakinnyi muri za bresil bahenze kandi mu karere nka congo, uburundi na uganda bahari, abaguzwe ntibanatsinde.
ushakira abakinnyi n’abatoza RAYON nta bushobozi afite bazamusimbuze. Duheruka Rayon ku bwa Kasirye Davis, cedric, na Diara. Rwose mushyireho umuntu uzi recrutement. ikindi murabura umunyamategeko. Kwirukana abakinnyi babarega mugahanwa, ni ikimwaro.