APR yakuye amanota atatu kuri Musanze, iyobora urutonde rwa Shampiona
Ku munota wa 30 w’umukino ni bwo APR yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio, itsinda icya kabiri ku munota wa 61, aba akaba ari nabo bayitsindiye ku mukino wa mbere wa Shampiona.



Masudi atangiye Shampiona atakaza amanota
Undi mukino wabereye kuri Stade ya Kirehe, ikipe ya AS Kigali ubu iri gutozwa na Masudi Djuma, yanganyije ubusa ku busa na Kirehe.

I Nyagatare ya Sunrise yahatsindiye ikipe ya Gicumbi igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Samson Obua, nyuma gato ahita ahabwa n’ikarita itukura.
Mu karere ka Bugesera, ikipe ya Etincelles ntiyahiriwe n’uyu mukino aho yaje gutsindwa igitego 1-0 cyatsinzwe na Niyitegeka Idrissa.
I Nyagisenyi mu karere ka Nyamagabe, Amagaju yahanganyirije igitego 1-1 na Muhanga, ibitego byatsinzwe na Hakundukize Adolphe ku ruhande rwa Muhanga, Amagaju yishyurirwa na Ndikumana Tresor kuri Penaliti.
Uko imikino y’umunsi wa kabiri wa Shampiona yagenze
Ku wa Gatanu
kiyovu sports 0-0 Marines fc
Police FC 5-1 Espoir FC
Kuri uyu wa Gatandatu
Musanze 0-2 APR FC
Amagaju 1-1 As Muhanga
Kirehe 0-0 As Kigali
Sunrise 1-0 Gicumbi FC
Bugesera 1- 0 Etincelles
Ku Cyumweru
Rayon Sports vs Mukura
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|