Muri uyu mukino watangiye saa kumi n’ebyiri z’umugoroba kugirango n’abantu bavuye ku kazi babashe kuwureba, APR yarushije ingufu Isonga muri rusange ndetse biza no gutuma itahana intsinzi y’ibitego bibiri kuri kimwe.
Nubwo Isonga FC ari yo yabanje gufungura amazamu ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu wabo Jacques, ntibyatinze APR FC ihita yishyura icyo gitego gitsinzwe na Iranzi Jean Claude wari wakinishijwe hagati muri uwo mukino.
Mbere gato y’uko igice cya mbere kirangira, abasore b’Isonga FC bagize uburangare inyuma maze Ngabo Albert wari uzamukanye umupira ku ruhande rw’iburyo uwuhereza neza Kabange Twite, nawe ntiyazuyaza umupira ahita awushyira mu rucundura.
Igice cya kabiri cyaranzwe no gushaka amahirwe ku mpande zombi ariko ibitego birabura umukino urangira ari ibitego bibiri kuri kimwe.
Uyu wari umukino wa kabiri APR FC n’Isonga FC bakinnye mu byumweru bibiri. Baherukaga gukina muri 1/16 cy’igikombe cy’amahoro ubwo APR FC yasezeraga Isonga FC iyitsinze igitego kimwe ku busa.
Nyuma yo gutsinda Isonga, APR iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 21, ikaba iza inyuma ya Mukura iri ku mwanya wa mbere n’amanota 23. Police FC iri ku mwanya wa gatatu n’amanota 18 ikaba iyanganya na Rayon Sport.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|