Mu mukino watangiye ku I Saa cyenda n’iminota 36, ikipe ya APR Fc yahise itangira itsinda iipe ya Kirehe, aho Benedata Janvier yafunguye amazamu ku munota wa 7 w’umukino, ku mupira yari ahawe na Nkinzingabo Fiston.

Ku munota wa 39 w’umukino, ikipe ya APR Fc yongeye kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe n’umutwe na Usengimana Faustin, ku mupira yari ahawe na Mukunzi Yannick, igice cya mbere kiza kurangira ari ibitego 2 bya APR Fc ku busa bwa Kirehe Fc.


Igice cya kabiri kigitangira, ku munota wa 48, ikipe ya Kirehe yaje gutsinda igitego cyayo cya mbere, igitego cyatsinzwe na Ndikumasabo Ibrahim, ku mupira yari ahawe na Nkurikiye Jackson.




Nyuma y’uyu mukino APR yatsinzemo 2-1, yahise ifata umwanya wa kabir ku rutonde rw’agateganyo rwa Shampiona n’amanota 14, ikayanganya na Police irusha ibitego bibiri izigamye, zikarushwa na Rayon Sports amanota atanu iri ku mwanya wa mbere n’amanota 19.
Amafoto: Muzogeye Plaisir
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
tukurinyuma oyeee
SUNRISETURAYISHANYAGUZAIBITEGO 3
Twishimiye intsinzi y’APR FC twiteguye no gutsinda SUNRYS naho RAYON SPORT ni twe tuzayihagarikira niba andi makipe byarayananiye kuri 07/01/2017 turarara ku mwanya wa mbere!!!!!
murakoze i Rusizi turabemera cyane!!!!
APR ibirimo nez kbs ark ntag izacika sunrise pe
mushoborakunyereka ibibuga byamakipeyose