Wari umunsi wa mbere w’imikino yo kwishyura ku bibuga bitandukanye, umunsi usize APR FC ikiyoboye urutonde rwa Shampiyona.
Ku kibuga cya Nyagisenyi i Nyamagabe, APR yegukanye amanota atatu nyuma yo gutsinda Amagaju ibitego 2-1, ibitego byatsinzwe na Byiringiro Lague na Nshimiyimana Amran ku ruhande rwa APR FC, ndetse na Ndikumana Trésor watsinze igitego cy’Amagaju kuri Penaliti.
Kuri Stade Ubworoherane i Musanze, ikipe ya Musanze yahatsindiye AS Kigali y’umutoza Masudi Juma, igitego cyatsinzwe na Kambale Salita Gentil.

Abafana ba Musanze bari babukereye

I Rusizi, ikipe yaho ya ESPOIR itozwa na Saidi Abedi Makasi, yanyagiye Gicumbi Fc ibitego 5-1

I Rusizi Espoir yahanyagiriye Gicumbi ibitego 5-1
National Football League
Ohereza igitekerezo
|