Miroplast izamutse uyu mwaka yongeye gutakaza bwa kabiri
Iyi kipe yari yatsinzwe n’umukino ufungura shampiyona, yatangiye igice cya mbere yihagararaho aho yanageragezaga gusatira As Kigali gusa ntibyatinze kuko kuva ku munota wa 20, As Kigali yatangiye kuyirusha biza no kuyihira aho ku munota wa 31 w’igice cya mbere Ndarusanze Jean Claude yaje kubona igitego cya mbere igice cya mbere kirangira ari 1-0.

Ikipe ya As Kigali yaje kubona ikindi gitego igice cya kabiri kigitangira, aho Ngama Emanuel yagitsinze ku munota wa 49, Miloplast yarushwaga cyane muri iki gice yakomje kurwana no kudatsindwa ibindi bitego biranayikundira kuko umukin warinze urangira ari ibitego 2 bya As Kigali ku busa.

Abakinnyi babanjemo ba As Kigali
Nizeyimana Alphonse,Iradukunda Eric,Mutijima Janvier,Ngandu Omar,Kayumba Soter,Nsabimana Eric,Murengezi Rodrigue,Ndayisaba Hamidu,Kalanda Frank,Ngama Emmanuel na Ndarusanze Jean Claude
Abakinnyi babanjemo ba Miloplast fc
Mutabazi Jean Paul, Rwigema Yves, Kagaba Jean Bosco, Mukamba Namasombwa, Mugwaneza Pacifique, Rucogoza Elias, Tot Clement, Aksante Dieu Merci, Irambona Fabrice, Kagabo Ismael na Tuyisenge Pekeyake.
Mu mukino wahagaze iminota irenga 10, APR yongeye gutakariza I Rubavu
Kuri Stade Umuganda i Rubavu, ikipe ya APR Fc yaherukaga kuhatsindirwa na Rayon Sports ibitego 2-0 mu gikombe kiruta ibindi, yaje kongera kuhanganyiriza na Marines igitego 1-1.
Ikipe ya Marines ni yo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Bahame Arafat, nyuma gato y’icyo gitego umukino uza guhita uhagarara bitewe n’imvura nyinshi yagwaga I Rubavu, gusa nyuma umukino uza kongera gukomeza, aho Djihad Bizimana yaje kwishyurira APR Fc, umukino urangira amakipe yombi anganya igitego 1-1.
Amagaju yihereranye Kirehe ya Nduhirabandi, akomeza no kuyobora urutonde rwa Shampiona
Kuri Stade Nyagisenyi I Nyamagabe, ikipe y’Amagaju yatsinze Kirehe ibitego 2-0, ibitego byatsinzwe na Amani Mugisho Mukeshe mu gice cya mbere, iza no gutsinda igitego cya kabiri mu gice cya kabir cyatsinzwe na Ndikumana Tresor, umukino urangira ari 2-0, bituma Amagaju akomeza kuyobora urutonde rwa Shampiona n’amanota, ndetse n’ibitego 4 azigamye.




Uko imikino yose uyu munsi yagenze
AS Kigali 2-0 Miroplast
Marines 1-1 APR
Espoir 1-1 Etincelles
Sunrise 1-0 Gicumbi
Amagaju 2-0 Kirehe
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Rayon sport izacyisubiza.
Twifurije Équipe yacu AMAGAJU gukomeza kujya imbere .Turayishyigikiye muri byose yatsinda,yatsindwa,yanganya ni iyacu! Courage ku basore Bach.
Twifurije Équipe yacu AMAGAJU gukomeza kujya imbere .Turayishyigikiye muri byose yatsinda,yatsindwa,yanganya ni iyacu! Courage ku basore Bach.