APR yanyagiye Marine ibitego 7 kuri 1

Bwa mbere muri shampiyona y’uyu mwaka hagaragaye ibitego byinshi ku ikipe imwe, ubwo APR FC yanyagiraga Marine FC ibitego 7 kuri 1 mu mukino wa shampiyona wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo kuwa gatatu tariki 14/03/2012.

Marine FC itari yatsinda na rimwe APR kuva yaza muri shampiyona y’u Rwanda, ni yo yabanje kubona igitego. Icyo gitego kimwe yananiwe kugihagararaho, ahubwo bimera nko gukora APR mu jisho.

Kuva ubwo, APR FC yatangiye gusatira cyane ndetse ntibyatinda Lionel Saint Preux atsinda igitego cya mbere cya APR. Marine yagaragaje intege nkeya bituma abakinnyi ba APR bayibonerana aho buri wese yumvaga yayitsinda igitego.

Lionel ukomoka mu gihugu cya Haiti yongeye kuyitsinda igitego cya kabiri maze Papy Faty ashyiramo icya gatatu mbere y’uko amakipe ajya kuruhuka.

Mu gice cya kabiri ntacyo Marine FC yakoze ngo idatsindwa ibitego byinshi, ahubwo APR n’umutoza wayo Ernie Brandts baje bafite inyota yibitego kuko Brandts yahise asimbuza abakinnyi ashyiramo rutahizamu Kipson Atuheire.

Akigera mu kibuga, Kipson Atuheire yahise yigaragaza maze atsinda ibitego bibiri muri uwo mukino wo ku munsi wa 16.

Muri uyu mukino kandi Iranzi Jean Claude n’umunya Uganda Dan Wagaluka umaze iminsi atabanza mu kibuga, babonye ibitego muri uwo mukino wahuzaga amakipe ya gisirikare.

Police yisubije umwanya wa mbere

Nyuma y’uko Mukura inganyije na Rayon Sport byatumye itakaza umwanya wa mbere, Police FC yongera kwisubiza uwo mwanya, ubwo yatsindaga Etincelles i Rubavu igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Laudit Mavugo.

Mu yindi mikino y’umunsi wa 16 yabaye kuri uyu wa gatatu, Kiyovu Sport yatsinze La Jeunesse igitego kimwe ku busa ku Mumena, Isonga inganya n’Amagaju ku kibuga cya FERWAFA mu gihe AS Kigali yasanze Espoir i Rusizi ikayihatsindira ibitego 2 kuri 1.

Police FC ubu ni yo iyoboye by’agateganyo n’amanota 34, ikaba yasimbuye kuri uwo mwanya Mukura ubu iri ku mwanya wa kabiri n’amanota 34 nayo, ariko ikaba izigamye ibitego bikeya ugereranyije na Police.

APR FC, nyuma yo kunyagira Marine, yahize igira amanota 30 gusa yagumanye umwanya wa gatatu. Rayon Sport iri ku mwanya wa kane n’amanota 27 naho Kiyovu iri ku mwanya wa gatanu n’amanota 25.

Nyuma yo gutsinda Espoir ibitego 2 kuri 1, AS Kigali yahise iva munsi y’umurongo utukura ijya ku mwanya wa 11 n’amanota 15. Ikurikiwe na Nyanza ku mwanya wa 12 n’amanota 13 naho Espoir ikomeje kuza ku mwanya wa 13 ari nawo wa nyuma n’amanota 6 gusa.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka