APR yanyagiye Etincelles, Rayon Sports iguma ku mwanya wa mbere

Ku munsi wa kabiri w’irushanwa ry’igikombe cy’Intwari, ikipe ya APR Fc yanyagiye Etincelles, naho AS Kigali igwa miswi na Rayon Sports mu mikino yombi yabereye kuri Stade Amahoro

Mu mukino watangiye Saa Cyenda n’igice, APR Fc yari yatsinzwe umukino wa mbere yanyagiye Etincelles ibitego 4-0, bituma APR Fc yongera kugira amahirwe yo kuba yakwegukana iki gikombe.

Igitego cya mbere APR FC cyatsinzwe na Nshuti Dominique Savio ku munota wa 30, Hakizimana Muhadjiri atsinda icya kabiri ku munota wa 64, Mugunga Yves yatsinze icya gatatu ku munota wa 75, naho Akayezu Jean Bosco wa Etincelles aza kwitsinda igitego cya kane ku munota 76

AS Kigali yanganyije na Rayon Sports, biyongerera amahirwe yo kwegukana igikombe

Ni umukino wagaragayemo ishyaka ryinshi ku mpande zombi, aho buri kipe yifuzaga kurarana amanota atandatu, gusa ntibyaje gukunda kuko amakipe yombi yagabanye amanota.

Abafana ba Rayon Sports nk'ibisanzwe bari benshi kuri Stade
Abafana ba Rayon Sports nk’ibisanzwe bari benshi kuri Stade

Mu gice cya mbere cy’umukino amakipe yombi yagerageje gukina umukino unogeye ijisho ari nako asatira izamu, ariko amahirwe yo gutsinda arabura.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, Rayon Sports yinjije mu kibuga Mugisha Gilbert na Jonathan Rafael da Silva, basimbura Ndatimana Robert na Ndayisenga Kevin batigaragaje cyane muri uyu mukino, bituma Rayon Sports isatira cyane AS Kigali.

Nsabimana Eric Zidane yahawe ikarita y'umutuku muri uyu mukino
Nsabimana Eric Zidane yahawe ikarita y’umutuku muri uyu mukino

Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi

AS Kigali: Bate Shamiru, Harerimana Rachid Leo, Niyomugabo Claude, Ngandu Omar, Bishira Latif, Ntate Djumaine, Ishimwe Kevin, Ntamuhanga Tumaine Titi, Nsabimana Eric Zidane, Ssentongo Faruk na Nshimiyimana Ibrahim

Rayon Sports: Andre Mazimpaka, Iradukunda Eric Radu, Eric Irambona, Manzi Thierry, Hussein Habimana, Robert Ndatimana, Donkor Prosper Kuka, Niyonzima Olivier Sefu, Bukuru Christophe, Michael Sarpong na Ndayisenga Kevin

Amakipe yombi yahatanye ariko igitego kirabura
Amakipe yombi yahatanye ariko igitego kirabura

Ikipe izegukana irushanwa izahembwa miliyoni 4Frw n’igikombe, iya kabiri izahabwa miliyoni 2 Frw, mu gihe iya gatatu izahabwa 1,5 Frw, iya nyuma igatahana 1Frw.

Uko amakipe akurikirana

1. Rayon Sports , amanota 4 n’ibitego 2
2. AS Kigali, amanota 4 n’igitego 1
3. APR FC, amanota 3 n’ibitego 3
4. Etincelles, amanota 0 n’umwenda w’ibitego 6

Andi mafoto ku mukino wa AS Kigali na Rayon Sports

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka