APR yanyagiye ababigize umwuga bakina i Burayi ibitego 5 ku busa

Umukino wa gicuti wabaye ejo hagati ya APR FC n’ikipe y’abakinnyi bakina ku mugabane w’Uburayi warangiye ARP FC itsinze ibitego bitanu ku busa.

Nubwo ahanini APR FC yakinishaga abakinnyi bashya ndetse n’abandi badakunda kubanza mu kibuga, yorohewe cyane n’uyu mukino kuko igice cya mbere cyarangiye imaze gutsinda ibitego bine.

Mi gice cya mbere, APR FC yatsindiwe na Mugiraneza Jean Baptiste ‘Miggy”, Pappy Faty hamwe n’Umunyaburezile, Diego Oliveira, wanigaragaje cyane muri uwo mukino agatsinda ibitego bibiri harimo icya penaliti.

Ikipe y’abakinnyi baturuka hanze yagaragazaga ko abakinnyi bayo batamenyeranye kuko kugera imbere y’izamu rya APR ryari ririnzwe na Ndoli Jean Claude bitaboroheye.

Hakozwe impinduka nyinshi kugira ngo buri mukinnyi mu bavuye i Burayi abone umwanya wo kwigaragaza ariko ntibabasha guhangara APR yari yakinishije bamwe mu bakinnyi bayo bakomeye nka Mbuyu Twite, Kabange Twite, Ngabo Albert na Mugiraneza Jean Baptiste.

Mu gice cya kabiri impande zombi zasimbuje abakinnyi ariko APR FC ikomeza kotsa igitutu iyo kipe yiganjemo abakinnyi batarengeje imyaka 20 ariko bahagarara neza ntibatsindwa nko mu gice cya mbere.

Mu gice cya kabiri cyaranzwe no kwikosora ku bakinnyi bakina i Burayi, habonetse igitego kimwe cya APR FC cyatsinzwe na Kwizere Erneste ku mupira wavuye muri koroneri.

N’ubwo iyo kipe yatsinzwe ibitego bitanu ku busa, hari bakinnyi ku giti cyabo bagaragaje ubuhanga kurusha abandi. Abo barimo Bayingana Bonny ukina muri Express muri Uganda, Kagabo Diallo Yacouba ukina muri KV Kortrijk mu Buholandi na Steven Godfroid ukina muri FC Charles Roi mu Bubiligi.

Nyuma y’uwo mukino umutoza wa APR FC, Ernie Brandts, yavuze ko uyu mukino umugiriye akamaro cyane kuko yabonye umwanya wo kureba imikinire y’abakinnyi be bashya barimo abanya Bresil Diego Oliveira na Douglas Lopez hamwe n’uwitwa Ali Mbogo.

Brandts yavuze ko bakinnye neza ku buryo abona ko bazamugirira akamaro mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo. Muri iyo mikino APR FC izakina na Tusker yo muri Kenya mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha.

Umutoza w’Amavubi, Milutin Micho, wari utegereje kurebamo abakinnyi beza azahamagara mu Mavubi yavuze ko nta mazina y’abakinnyi bamunyuze yatangaza gusa ngo hari abarimo beza bakwitabazwa.

Micho avuga ko mu guhitamo kwe azanagendera ko byifuzo by’Abanyarwanda kuko nabo bazi kureba umukinnyi mwiza

Micho yagize ati “Namwe mwabyiboneye, umukinnyi wakinaga neza Abanyarwanda bamuhaga amashyi. Ikipe y’igihugu ni iy’Abanyarwanda, nta cyemezo nafata kidashingiye ku byifuzo byabo. Niyo waba uzwi cyane ariko wajya mu kibuga ntugire icyo ugaragaza, abafana ntibakwishimire nanjye sinaguhamagara”.

Kuba abakinnyi bakina i Burayi batsinzwe ibitego bitanu ku busa ndetse bigatuma abari baje kureba umukino bavuga ko urwego rwabo ruri hasi, Mbonabucya Desiré, watoranyije abo bakinnyi yavuze ko ibitego ntacyo bari bivuze muri uwo mukino kuko icyari kigendererwe ari ukureba ubuhanga bw’umukinnyi ku giti cye.

Mbonabucya wari kapiteni w’ikipe y’u Rwanda muri CAN ya 2004, yavuze ko hari abakinnyi nibura batatu cyangwa bane bigaragaje ku buryo bashobora kuzitabazwa ku mukino uwahuza u Rwanda na Nigeria tariki 29/02/2012; gusa yirinze gutangaza amazina yabo. Yagize ati “Sinavuga amazina y’abo bakinnyi kuko ako ari akazi k’umutoza ariko nzi ko hari abo azatoranyamo.”

Micho na Mbonabucya bose bahamya ko kuba abo bakinnyi barakinnye badasanzwe bamenyeranye biri mu byatumye batsindwa cyane, gusa ngo umuntu ku giti cye hari uhunagnga yagiye agaragaza buzanagenderwaho mu guhitamo abazahamagarwa mu Mavubi.

Abo bakinnyi baracyafite undi mwanya wo kwigaragaza mu mukino bazakina n’ikipe y’igihugu tariki 26/12/2011 saa cyenda n’igice kuri Stade Amahoro. Uwo niwo mukino wa nyuma bazakina hano mu Rwanda mbere y’uko basubira i Burayi tariki 27/12/2011.

Dore abakinnyi bakinnye ku ruhande rw’abakina i Burayi:

Nkunzingoma Ramathan (umunyezamu wa APR FC wari watijwe), Ndolimana Christian (White Star mu Bubiligi), Kagabo Diallo Yacouba (KV Kortrijk mu Buholandi), Ndagano Junior (KV Tornhout mu Bubiligi), Ndagano Didier (Tornhout mu Bubiligi), Ndagano Eric (Lierse S.K mu Bubiligi), Rusingizandekwe Jean Marie (KV Mechelen Mu Bubiligi), Kabanda Bonfils (AS Nancy mu Bufaransa), Jessy Reindorf (FC Bologne mu Butaliyani), Steven Godfroid ( FC Charles Roi mu Bubiligi), Victor Pyame (KV Mechelen mu Bubiligi), Mvuyekure Emery (umunyezamu wa AS Kigali wari watijwe), Kubwimana Eliel (FC Charles Roi mu Bubiligi), Richard Baharila (FC Baroni mu Buholandi), Bayingana Bonny (Express muri Uganda), Ciza Cedric (CS Vise), Mico Justin, Bayisenge Emery na Nsabimana Eric((Isonga FC nbo bari batijwe).

Dore abakinnyi bakinnye ku ruhande rwa APR FC:

Ndoli Jean Claude, Ngabo Albert, Kavuma Habib, Tuyizere Donatien, Mbuyu Twite, Jean Baptiste Mugiraneza, Diego Oliveira, Papy Faty, Kabange Twite, Douglas Lopez, Ndikumana Seleman, Ndayishimiye Jean Luc, Iranzi Jean Claude, Dan Wagaluka, Alex Aveira, Didier Logba, Ngoma Hegman, Kwizera Erneste na Ali Mbogo.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

jyewe ndishimye kuba APR FC YARATSINZE

habimana yanditse ku itariki ya: 5-03-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka