
Byiringiro Lague na Nsengiyumva Moustapha bagejeje APR ku mukino wa nyuma
Mu mukino watangiye Saa cyenda n’igice, APR yihererana Etincelles iyitsinda ibitego 3-0.
Ibitego bya APR Fc byatsinzwe na Byiringiro Lague watsinze bibiri ku munota wa 11 n’uwa 53, icya gatatu gitsindwa na Nsengiyumva Moustapha ku munota wa 90 w’umukino.
Caleb yongeye kwigaragaza, asoza inzozi za AS Kigali
Mu mukino wa kabiri wabaye Saa kumi n’ebyiri, Rayon Sports yatsinze As Kigali ibitego 3-1.
As Kigali niyo yari yafunguye amazamu kuri Penaliti yatewe na Ndarusanze Jean Claude, Rayon Sports iza kwishyura iranatsinda ku bitego bibiri bya Bimenyimana Bonfils Caleb, ndetse n’icya gatatu cya Nova Bayama.
Umukino wa nyuma w’irushanwa Agaciro Football Championship, uteganijwe kuri iki Cyumweru hagati ya Rayon Sports na APR Fc, naho AS Kigali na Etincelles zigakinira umwanya wa gatatu.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|