Kuri uyu wa gatandatu nibwo APR Fc yari ihagarariye u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo (CAF Champions league),na Police Fc yari ihagarariye u Rwanda mu gikombe gihuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu (CAF Confederation Cup),zasezerewe muri 1/16.
APR Fc yanganyije na Yanga,uko yitwaye i Kigali bituma isezererwa
Mu mukino wo kwishyura wabereye muri Tanzania,APR Fc yabashije kunganya na Yanga 1-1,aho APR Fc ariyo yafunguye amazamu ku gitego cyatsinzwe na Nkinzingabo Fiston,gusa kiza kwishyurwa na Donald Ngoma wa Yanga,bituma APR isezererwa kubera ibitego 2-1 yatsindiwe i Kigali mu mukino ubanza

Abakinnyi babanjemo
Yanga:Ally Mustapha ,Mbuyu Twite, Djuma Mwinyi, Kelvin Yondani, Bossou Vincent, Pato Ngonyani. Deus David Kaseke, Thabani Kamusoko,Tambwe Amissi ,Donald Ngoma na Niyonzima Haruna (C)

APR Fc:Ndoli Jean Claude,Rwatubyaye Abdul,Emery Bayisenge,Rusheshangoga Michel,Rutanga Eric,Yannick Mukunzi,Benedata Janvier,Fiston Nkinzingabo,Patrick Sibomana,Iranzi Jean Claude na Issa Bigirimana
Police Fc yahabwaga amahirwe menshi nayo yasezerewe iri mu rugo

Nyuma y’aho Police Fc yari yanganyije ubusa ku busa na Vita Club Mokanda yo muri Congo Brazzaville,benshi bemezaga ko Police isa nk’iyarangije akazi,gusa siko byaje kugenda kuko Vita Club Mokanda yaje kuyitsindira kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo igitego 1-0,igitego cyatsinzwe na Osagatsama Mathias,gusa iyi kipe ikaba yanatsinze ibindi bitego 2 umusifuzi abyanga.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Mbabajwe nuburyo APR FC yasezerewe
Ariko ibi nibiki koko ko batweretse ko ntacyo bashoboye umutungo w’igihugu bakomeza bapfusha ubusa.ibyo bifaranga babishoye nibura mubashomeri bakiteza imbere.aho kuyatwika tuyareba.