Mukura yatsindiye Kiyovu ku Mumena, ishimangira amahindura y’uyu mwaka
Igitego rukumbi muri uyu mukino cyatsinzwe na Iradukunda Bertrand ku munota wa 10 mu gice cya mbere.

Nyuma y’ki gitego byatumye Kiyovu Sports yotsa igitutu Mukura ariko barinda bajya mu kiruhuko itishyuye.

Mu gice cya kabiri Kiyovu yakomeje kwiharira umupira ariko ntibigire icyo bitanga, kugeza mu minota ya nyuma aho umuzamu Rwabugiri Omar yarokoye ikipe akuyemo ishoti rikomeye ryari ritewe na Vincent.

APR ikomeje gutsinda 2-0 mu mikino yose
Kuri Stade Umuganda, APR nayo yatsinze Marines ibitego 2-0 byatsinzwe na Muhadjiri Hakizimana kuri Coup-Franc, ndetse na Byiringiro Lague ku gitego cy’umutwe ku mupira yari ahawe na Bigirimana Issa.
APR kugeza ubu imaze gutsinda imikino yose ine ya Shampiona, aho buri mukino wose yawutsinzemo ibitego 2-0, bivuze ko itaratsindwa igitego na kimwe muri Shampiona
As Kigali ya Masudi Juma ikomeje kubura intsinzi
Kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, ikipe ya Etincelles yabonye amanota 3 ya mbere ya shampiyona nyuma yo gutsinda AS Kigali ibitego 2-0.

Turatsinze Heritier yafunguye amazamu ku munota wa 18, Niyonsenga Ibrahim atsinda igitego cyiza cyane ku munota wa 78.
Ikipe ya AS Kigali yabonye amahirwe mu gice cya kabiri, mu gihe itari ifite umutoza mukuru Masudi Djuma wahawe ikarita y’umutuku ku mukino uheruka na Marines.
Imikino yabaye kuri uyu wa gatandatu
Kiyovu Sports 0-1 Mukura
Marines 0-2 APR FC
AS Kigali 0-2 Etincelles
Imikino iteganijwe kuri iki cy’umweru
Rayon Sports vs Gicumbi
Bugesera vs Sunrise
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Ndayishimiye cyane Mukura kuko iri kuduha ikizere nkabanyarwandako izaduhagararira neza