Kuri uyu wa mbere shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda yari yakomeje, aho imikino yari itegerejwe cyane ari uwa Espoir na Kiyovu Sports, APR FC na AS Kigali, ndetse n’imikino y’amakipe ahatanira kuguma mu cyiciro cya mbere.
I Nyamirambo, CASSA Mbungo ahaye ubutumwa APR FC
Aya makipe azanakina umukino wa nyuma w’igikombe cy’Amahoro, yakinnye umukino wari utegerejwe na benshi, aho AS Kigali iri mu makipe yari yatezwe APR FC ko ishobora kuyitesha igikombe cya shampiyona.
AS Kigali yaje gutsinda APR FC ibitego 2-0, aho icya mbere cyatsinzwe na Haruna Niyonzima nyuma yo gucenga ba myugariro ba APR FC igice cya mbere kirangira ari igitego 1-0.
Mu gice cya kabiri cy’umukino, AS Kigali yatsinze igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mugheni Kakule Fabrice, nyuma y’umupira wari utakajwe na Mugisha Bonheur.




Abakinnyi babanje mu kibuga
APR FC: Ishimwe Pierre, Ombolenga Fitina, Niyomugabo Claude, Buregeya Prince, Nsabimana Aimable, Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur [Casemiro], Manishimwe Djabel, Bizimana Yannick, Kwitonda Alain "Bacca" na Mugisha Gilbert.
AS Kigali: Ntwali Fiacre, Kwitonda Ally, Rugirayabo Hassan, Niyibizi Ramadhan, Mugheni Fabrice, Ishimwe Christian, Kalisa Rashid, Bishira Latif, Abubakar Lawal, Shabani Hussein na Haruna Niyonzima.
I Rusizi, Kiyovu ibyaberaga i Nyamirambo ntiyabibyaje umusaruro
Ikipe ya Kiyovu Sports yari yerekeje mu karere ka Rusizi, aho gutsinda uyu mukino byashoboraga gutuma irara ku mwanya wa mbere, gusa byaje kurangira inganyije na Espoir FC ubusa ku busa.

Uko imikino yose uyu munsi yagenze
– Musanze FC 1-0 Mukura
– Etoile de l’est 0-0 Gorilla FC
– Gicumbi FC 1-3 Rutsiro FC
– APR FC 0-2 AS Kigali
– Bugesera FC 2-0 Police FC
– Marines FC 3-2 Rayon Sports
– Espoir FC 0-0 Kiyovu Sports



National Football League
Ohereza igitekerezo
|