
Ni umukino watangiranye imbaraga zirimo guhangana nk’uko byari byitezwe, ndetse harimo n’amahane menshi hagati y’abakinnyi b’amakipe yombi.
Ku munota wa 25 w’umukino, Bimenyimana Bonfils Caleb yaje kugongana n’abandi bakinnyi ubwo haterwaga koruneri, ahita ajyanwa kea muganga asimburwa na Ismaila Diarra.
Ku munota wa 38 w’umukino, APR Fc yafunguye amazamu, ku mupira waturutse kuri Iranzi Jean Claude, aho yawuhereje Muhadjili nawe wahise acenga ab’inyuma ba Rayon Sports, atera mu izamu neza maze Bakame ntiyanyeganyega.
Amakipe yombi yasubiye mu rwambariro ari igitego kimwe cya APR Fc, mu gice cya kabiri Rayon Sports iza gukuramo Manishimwe Djabel yinjiza Muhire Kevin.
Ku munota wa 61, APR Fc yaje kubona igitego cya kabiri nacyo cyatsinzwe na Hakizimana Muhadjili.
Ku munota wa 79 Rayon Sports yabonye igitego cy’impozamarira cyatsinzwe na Kwizera Pierrot, umukino urangira APR Fc itsinze Rayon Sports ibitego 2-1.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
APR Fc: Kimenyi Yves; Omborenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Nsabimana Aimable, Rugwiro Hervé; Mugiraneza Jean Baptiste, Buteera Andrew, Bizimana Djihad, Iranzi Jean Claude, Bigirimana Issa; Hakizimana Muhadjili
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame; Nyandwi Saddam, Eric Rutanga, Manzi Thierry, Usengimana Faustin; Mukunzi Yannick, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot; Manishimwe Djabel, Bimenyimana Bonfils Caleb; Shabban Hussein Tchabalala
Uko imikino yose y’umunsi wa 26 yagenze:
APR FC 2-1 Rayon Sports
Miroplast FC 0-0 Etincelles FC
Kirehe FC 1-0 AS Kigali
Espoir FC 1-0 Amagaju FC
Police FC 0-0 Marines FC
Gicumbi FC 2-0 Musanze FC
Mukura 1-1 Sunrise FC
Bugesera FC 0-0 Kiyovu
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR natwe turayemera iratsinda
APR turayemera
APR FC TUKURINYUMA KBS GASENYI TUYERETSE KO NUBWO ARIYO NKURU
ARIKO UBUKURU SUBUTUMBI TURACYAGUTSINDA
MUHADJILI TURAGUKUNDA CYANE