Kuri uyu wa Gatatu hari hakomeje imikino ya shampiyona y’icyiciro cya mbere, aho umukino wari utegerejwe na benshi ari umukino wahuje Rayon Sports na APR FC.
Ni umukino warangiye ikipe ya APR FC yegukanye amanota atatu ku gitego cyatsinzwe na Ishimwe Anicet ku munota wa 89 w’umukino.

Mu gice cya mbere cy’umukino, Héritier Luvumbu nyuma yo guhererekanya na Manace Mutatu, Luvumbu yaje kugwa mu rubuga rw’amahina aho yari ahanganiye na Mutsinzi Ange, umusifuzi avuga ko Luvumbu yigushije, biteza impaka umukino urakomeza.
Igice cya kabiri kigitangira umutoza Adil Mohamed wa APR FC yahise yinjizamo abakinnyi batatu icya rimwe, ari bo Niyonzima Olivier Sefu, Byiringiro Lague ndetse na Mugunga Yves, havamo Nsanzimfura Keddy, Bizimana Yannick ndetse na Rwabuhihi Aimé Placide.
Ku ruhande rwa Rayon Sports mu gice cya kabiri Ndizeye Samuel na Nishimwe Blaise bavunitse, basimburwa na Kayumba Soter na Sekamana Maxime.
Umutoza wa Rayon Sports kandi yakuyemo Rudasingwa Prince wasimbuwe na Sugira Ernest, naho Mutatu asimburwa na Niyonkuru Sadjati.
Mu mukino wundi wabereye kuri Stade Umuganda i Rubavu, ikipe ya AS Kigali ihanganiye igikombe na APR FC yahatsindiye Marines Fc igitego 1-0, cyatsinzwe na Karera Hassan mu gice cya mbere.

Abakinnyi babanje mu kibuga
Rayon Sports:
Adolphe HAKIZIMANA
Samuel NDIZEYE
Herve RUGWIRO
Fidele MUJYANAMA
Clement NIYIGENA
Hussein HABIMANA
Vital Ourega
Blaise NISHIMWE
Manase Mutatu
Prince RUDASINGWA
Heritier Luvumbu
APR FC
Pierre ISHIMWE
Omborenga Fitina
Thierry MANZI
Ange MUTSINZI
Emmanuel IMANISHIMWE
Keddy NSANZIMFURA
Bosco RUBONEKA
Placide RWABUHIHI
Djabel MANISHIMWE
Yannick BIZIMANA
Jacques TUYISENGE
Nyuma y’iyi mikino, AS Kigali ikomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 13, amanota inganya na APR FC ariko ikayirusha igitego kimwe izigamye.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR nikomereze aho tuyirinyuma kandi turayikunda .gusa as kigali tugomba kuyivisha Lumina ndavuga kuyicenga tukayitesha umutwe tukayitsinda ibitego bitatu3 kuri kimwe1 murakoze.
APR EFUSE NIKOMEREZE AHO TURAYEMERA