Abakinnyi babanjemo:
APR Fc: Mvuyekure Eméry, Rusheshangoga Michel, Imanishimwe Emmanuel, Nsabimana Aimable, Rugwiro Hervé, Nshimiyimana Imran, Mukunzi Yannick, Bizimana Djihad, Nkinzingabo Fiston, Bigirimana Issa, Sibomana Patrick
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Ndayisenga Jean d’Amour Mayor , Mugisha Francois Master , Munezero Fiston, Eric Irambona, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Manishimwe Djabel, Moussa Camara,Nahimana Shassir, Nshuti Dominique Savio.


Ni umukino watangiye APR Fc isatira cyane ikipe ya Rayon Sports, ndetse binagaragara ko iyirusha, iza no guhita iyitsinda igitego ku munota wa 23, igitego cyatsinzwe na Issa Bigirimana ku mupira yari ahawe na Sibomana Patrick.


Igice cya mbere cy’umukino cyarangiye ari gitego kimwe cya APR, igice cya kabiri kigitangira umutoza Jimmy Mulisa aza guhita akuramo Nkinzingabo Fiston yinjizamo Benedata Janvier, gusa igice cya kabir ikipe ya Rayon Sports yagarutse irusha ikipe ya APR Fc, ikomeza no kuyobora umukino ariko APR Fc yari ihagaze neza mu bwuganirizi ntiyagira igitego yinjizwa, umupira urangira bikiri 1-0.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR FC nikomerezaho,tuyirinyuma.
Erega Rayon Sport ni urusaku gusa!!!
Hari igisimba kiba mu mazi bita imburu nicyo gitinya urusaku cyane bazagisabe match!!
APR yo ni kawaida twaraye dutekanye,n’ejobundi tuzabasubira.
Bemere ko tubarusha ubushake.
Imana iborohereze.
Nishimiye gutsinda reyon kuko amagambo yabo aruta ibikorwa kandi babyina mbere yumuziki
apr yabikoze pe.gusa ikomerezeho noku ya 1 izabikore
buriya byarangiye rayon nishaki shirize ahandi kuko bizagora gukura apr kugikombe nunkuntu rayon yarifite ibikabyo
buriya byarangiye rayon nikureyo amaso kuko apr ntizongera gutakaza
Ndashimira umutoza jimmy murisa kutsinzi yaduhesheje mbere nambere ndashima imana yaduhaye itsinzi yunomutsi nizerako tuzatwata na champion murakoze yari umufana wa APR FC