Ni wo mukino wabimburiye indi kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo, aho Mukura ari yo yaje gufungura amazamu ku gitego cya Ntwari Evode wari ucenze ba myugariro ba APR FC.
Nyuma y’umunota umwe gusa APR FC yahise yishyura ku gitego cyiza cyatsinzwe na Byiringiro Lague, ni nyuma y’aho Olih Jacques yari abanje kunyerera.
APR Fc yaje kubona igitego cya kabiri ku munota wa 30, ni nyuma nanone y’ikosa ryari rikozwe wateye umupira nabi ujya kuri Manishimwe Djabel, ahita awuhindura neza kuri Danny Usengimana wahise awutsinda n’umutwe.
Mu gice cya kabiri cy’umukino Nshuti Innocent wari winjiye mu kibuga asimbuye Danny, yatsinze igitego ku ishoti rikomeye yateye umunyezamu Bikorimana Gerard ntiyamenya aho umupira unyuze.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Mukura VS: Bikorimana Gerard, Rugirayabo Hassan, Biraboneye Aphrodice, Olih Jacques, Manzi Aimable, Mutabazi Hakim, Niyonkuru Ramadan Boateng, Duhayindavyi Gael, Ndizeye Innocent, Muniru Abdul Raman, Evode Ntwari.
APR FC: Rwabugiri Umar, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Manishimwe Emmanuel, Ombolenga Fitina, Buteera Andrew, Bukuru Christophe, Manishimwe Djabel, Ishimwe Kevin, Byiringiro Lague, Usengimana Danny
Amwe mu mafoto yaranze uyu mukino















AMAFOTO: NYIRISHEMA Fiston
National Football League
Ohereza igitekerezo
|