
APR yafunguye amazamu ku munota wa 10 w’umukino, igitego cyatsinzwe na Byiringiro Lague ku mupira yari ahawe na Hakizimana Muhadjili.
Ku munota wa 24 w’umukino Byiringiro Lague yatsindiye APR igitego cya kabiri, nyuma y’umupira yiherewe n’umunyezamu Ismael Mfashingabo.

Mu gice cya kabiri cy’umukino, nta buryo bukomeye bwigeze buboneka ku mpande zombi, umukino urangira APR itsinze ibitego 2-0.
Abakinnyi APR Fc yabanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Buregeya Prince, Rugwiro Hervé, Mugiraneza Jean Baptiste, Nkinzingabo Fiston, Buteera Andrew, Hakizimana Muhadjili, Byiringiro Lague, Nshuti Dominique Savio
Uko APR Fc yatsinze igitego cya mbere





Kuri Stade Huye, Mukura itsinze Bugesera ku munota wa nyuma
Ikipe ya Mukura yongeye gutsinda umukino wa gatatu wikurikiranya, aho ibashije gutsinda Bugesera igitego 1-0, igitego cyatsinzwe na Munezero Dieudonné ku munota wa nyuma w’umukino.
I Rubavu, Masudi Juma yongeye gutakaza amanota
Kuri Stade Umuganda, AS Kigali yahanganyirije 1-1 na Marines Fc, aho Marines yatsindiwe na Kambale Salita Gentil, naho As Kigali itsindirwa na Flank Kalanda
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|