APR itsindiye Sunrise i Gologotha, Gasogi ibona intsinzi ya gatatu muri shampiyona (AMAFOTO)

Mu mikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona, APR FC itsindiye i Nyagatare mu mukino utari woroshye, Gasogi nayo itsinda Gicumbi igitego 1-0 kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo

Ikipe ya Sunrise ni yo yafunguye amazamu ku munota wa 13 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe na rutahizamu Samson Babuwa, APR iza guhita icyishyura ku munota wa 19 w’igice cya mbere.

Nyuma y’iminota icyenda gusa, ku munota wa 28 Danny Usengimana yaje gutsindira APR igitego cya kabiri, igice cya mbere kirangira APR Fc iyoboye umukino n’ibitego 2-1.

Igice cya kabiri kigitangira, APR FC yifuzaga gukomeza ubusatirizi yakuyemo Nizeyimana Djuma wari wayitsindiye igitego cya mbere, yinjizamo Mugunga Yves.

Ku munota wa 48 ubwo igice cya kabiri cyari kimaze iminota itatu gusa gitangiye, Sunrise yaje gutsinda igitego cya kabiri, cyatsinzwe n’ubundi na Samson Babuwa wahise yuzuza ibitego 10 muri shampiyona, ayobora urutonde rw’abafite ibitego byinshi.

Ku munota wa 73, Bukuru Christophe wari ugiye mu kibuga asimbuye Manishimwe Djabel, yatsindiye APR Fc igitego cya gatatu, ni nyuma y’ikarita y’umutuku yari ihawe myugariro Niyonkuru Vivien.

Ku munota wa 76, APR yabonye Penaliti, nyuma y’aho umunyezamu Itangishatse Jean Paul wa Sunrise yari akoreye ikosa Mugunga Yves mu rubuga rw’amahina, iza kwinjizwa neza na Nshuti Innocent.

Abakinnyi babanje mu kibuga

Sunrise: Itangishatse Jean Paul, Nzayisenga Jean d’Amour Meya, Niyonshuti Gad Evra, Mushimiyimana Regis, Muhinda Bryan, Uwambajimana Leon Kawunga, Majanjaro Sulaiman, Wangi Pius, Sinamenye Cyprien, Niyibizi Vedaste na Babuwa Samson

APR FC: Umar Rwabugiri, Ange Mutsinzi, Mushimiyimana Meddy, Niyonzima Olivier Sefu, Butera Andrew, Ombolenga Fitina, Claude Nizeyimana, Djabel Manishimwe, Usengimana Danny, Nizeyimana Djuma.

Andi mafoto

I Nyamirambo, Gasogi na Gicumbi FC

Ni umukino nawo wari wabanjirijwe no guterana amagambo hagati ya KNC uyobora Gasogi, ndetse na Banamwana Camarade utoza Gicumbi.

Uyu mukino ikipe ya Gasogi yaje gutsinda igitego ku munota wa 52 w’umukino, ku gitego cyatsinzwe kuri Coup-Franc na Ndekwe Felix wari ugiye mu kibuga asimbuye.

Imikino y’umunsi wa 10 wa shampiyona

Ku wa Kabiri tariki 26/11/2019

Heroes FC 3-2 Musanze FC
Gasogi United 1-0 Gicumbi FC
Sunrise FC 4-2 APR FC

Ku wa Gatatu tariki 27/11/2019

SC Kiyovu vs Bugesera FC (Stade Mumena, 15h00)
Police FC vs Marines FC (Stade de Kigali, 15h00)
Mukura VS vs Etincelles FC (Stade Huye, 15h00)

Ku wa Kane tariki 28/11/2019

Rayon Sports FC vs AS Muhanga (Stade de Kigali, 15h00)
Espoir FC vs AS Kigali (Stade Rusizi, 15h00)

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka