Nyuma y’imyitozo yo kuri uyu wa Kane tariki ya 09 werurwe 2017 APR Fc yakoreye ku kibuga kiriinyuma ya Stade Amahoro, niho uyu mutoza yabitangarije itangazamakuru aho yavuze ko badasuzugura Kirehe kimwe n’izindi ariko ngo barifuza kuyitsinda mu mukino w’umunsi wa 20 wa shampiyona uzabahuza.
Yagize ati ”Twakoze imyitozo myiza, abakinnyi bameze neza turitegura kujya gukina na Kirehe, ni ikipe twatsinze mu mukino ubanza ariko ni ikipe nziza ikomeye kandi noneho ku kibuga cyayo ariko turashaka kuzajyayo gushaka amanota 3 ”.


Umutoza amaze iminsi asaba abakinnyi kwivana mu bibazo byo kubura amanota.

Uyu mutoza Jimmy Mulisa yakomeje abwira itangazamakuru ko n’ubwo APR imaze iminsi idahagaze neza kuko yatakaje amanota ariko ngo yasabye abakinnyi kwivana muri ibyo bibazo bimaze iminsi mu ikipe.
Ati ”Imikino ishize twayishyize ku ruhande, abakinnyi nabo barabizi bazi ko tumaze iminsi tutitwara neza narabaganirije ko tugomba kwisubiza icyubahiro tugashimisha abafana kandi tugomba kubikora nicyo dusabwa”

Bamwe mu bakinnyi bashobora kutazagaragara muri uyu mukino wa Kirehe na APR barimo Muhadjiri utarakira neza ariko watangiye imyitozo, Herve Rugwiro wakoze ubukwe, Patrick Sibomana, Aimable Nsabimana na Emmanuel Imanishimwe ndetse na Rusheshango Michel Jimmy Mulisa yavuze ko bafite ibibazo by’imvune.
Biteganyijwe ko APR izerekeza I Kirehe ku wa Gatandatu taliki ya 11 werurwe 2017 mu gitondo.

Imikino ya shampiyona y’umunsi wa 20 iteganyijwe muri week-end:
Ku wa Gatanu taliki ya 10 werurwe 207
Rayon sport vs Sunrise (warimuwe)
Ku wa Gatandatu taliki ya 11 werurwe 2017
As Kigali vs Amagaju
Pepiniere vs Etincelles
Kirehe vs APR
Espoir vs Gicumbi
Ku Cyumweru taliki ya 12 werurwe 2017
Mukura vs Police
Marines vs Bugesera
Musanze vs Kiyovu
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|