APR irangije igice kibanza ku isonga-Kiyovu ikomeje umuhango wo kubatizwa n’amakipe makuru
Umunsi wanyuma w’igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere usize APR FC ikiyoboye urutonde rw’agateganyo, nyuma yo kuva inyuma igatsinda Sunrise 3-1 kuri uyu wa gatandatu, mu gihe As Kigali ya kabiri yari irimo inyagiririra Kiyovu Sports i Nyamirambo ibitego 4-1.
Kuri stade Amahoro, APR FC yagiye mu kibuga igaragaza impinduka ku bakinnyi bari bamaze iminsi bayifatiye runini, aho umunyezamu wa mbere Kwizera Olivier, Kapiteni Nshutinamagara Ismael Kodo na Mugiraneza Jean Baptiste Migi, bose batagaragaraga mu bakinnyi 11 umutoza Petrovic yabanje mu kibuga.






Izi mpinduka zabaye nk’izijegajeza APR FC yabaye nk’itinda kwinjira mu mukino, byatumye ikipe ya Sunrise ibyungukiramo ikabona igitego hakiri kare, ubwo Nkomeje Alexis yashyiraga mu rushundura umupira wari uturutse muri Corner ku munota wa 14 w’umukino.
Ikipe ya APR FC yagerageje kurwana no kwishyura iki gitego mbere y’uko igice cya mbere kirangira, ariko amahirwe abakinnyi bayo batandukanye bagiye babona ntibayabyaze umusaruro. Ubwo haburaga umunota umwe ngo iki gice gisozwe, abatoza ba APR FC bahisemo gukora impinduka bakuramo umusore Nsabimaan Eric binjizamo Buteera Andrew.
Kwinjiramo k’uyu musore mu kibuga hagati, byafashije byinshi APR FC mu gice cya kabiri, aho yatangiranye imbaraga nyinshi ishaka kwishyura igitego yari yatsinzwe hakiri kare. Ibi ntibyasabye gutegereza igihe, kuko ku munota wa 52 ikipe ya APR FC yaje kubona penaliti ku ikosa ryari rikorewe Bigirimana Issa mu rubuga rw’amahina, maze Hegman Ngomirakiza akayinjiza neza.




Iyi kipe yaje no kubona igitego cya kabiri kuri Coup Franc ya Emery Bayisenge yijyanye mu izamu rya Saka Robert mu gihe Iradukunda Bertland wari wagiye mu kibuga asimbuye yazaga gutsinda igitego cya gatatu n’umutwe,nyuma y’akazi gakomeye kari gakozwe na Ngabo Albert.
Umukino waje kurangira ari ibyo bitego 3-1 bitumye APR FC irangiza igice kibanza cya shampiyona y’icyiciro cya mbere n’amanota 32 aho yatsinzwe umukino umwe ikanganya ibiri mu mikino 13 yakinnye.

Mu yindi mikino, ibitego bibiri bya Sugira Ernest na Songa Isae byatumye batsinda batababariye Kiyovu Sports ibitego 4-1. Iyi kipe y’urucaca, ikaba itarorohewe n’amakipe akomeye muri uyu mwaka wa shampiyona nyuma yaho amakipe nka Police FC na APR FC yagiye ayinyagira ibitego 5-0.
Ikipe ya Marines ikaba ikomeje kunganya imikino yayo aho kuri uyu wa gatandatu yo yanganyaga na Gicumbi 0-0.
Ku Cyumweru, tariki 11/01/2015
- Police vs. Espoir Kicukiro
Umusifuzi:Twagirumukiza Abdul Kalim
- Mukura vs. Rayon Sports -Stade Amahoro
Umusifuzi:Mulindangabo Moise
- Amagaju vs. Etincelles Stade Nyagisenyi
Umusifuzi-Kwizera Moise
- Isonga vs. Musanze -Ferwafa
Umusifuzi: Nsabimana Claude
Urutonde
Ikipe- Imikino- Amanota
- APR FC 13 32
- As Kigali 13 27
- Police 12 21
- Rayon Sports 12 20
- Marines 13 17
- Gicumbi 13 17
- Sun Rise 13 16
- Amagaju 12 16
- Sc Kiyovu 13 16
- Espoir 12 15
- Mukura Vs 12 13
- Musanze 12 10
- Etincelles 12 08
- Isonga 12 03
Jah d’ eau DUKUZE
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|