Abakinnyi APR yabanje mu kibuga: Kimenyi Yves, Fitina Ombolenga, Emmanuel Imanishimwe, Buregeya Prince, Rugwiro Herve, Mugiraneza Jean Baptiste, Bizimana Djihad, Hakizimana Muhadjili, Sekamana Maxime, Bigirimana Issa na Byiringiro Rague.

Ikipe ya APR Fc iteye intambwe yo kwerekeza muri 1/16 mu marushanwa ahuza amakipe yatwaye igikombe cy’igihugu, nyuma yo kunyagira mu buryo bworoshye ikipe ya ANSE Reunion yo mu birwa bya Seychelles.
Ibitego bya APR Fc byatsinzwe na Bizimana Djihad watsinzemo bitatu, aho yafunguye amazamu ku munota wa 12 w’igice cya mbere, atsinda icya kabiri ku munota wa 70, Bigirimana Issa yaje gutsinda igitego cya gatatu ku munota wa 78, Djihad aza no gutsinda icya kane ku munota wa 90 w’umukino.
Aya makipe yombi biteganijwe ko azakina umukino wo kwishyura hagati y’itariki ya 20 na 21/02/2018 muri Seychelles, izatsinda ikazahura na AC Djoliba yo muri Mali.
Mu wundi mukino wa CAF Champions League wabereye kuri Stade Amahoro kuri uyu wa Gatandatu, Rayon Sports yanganyije na Lydia Ludic Burundi igitego 1-1, ibitego byatsinzwe na Jamali Bazunza ku ruhande rwa LLB, na Shabban Hussein Tchabalala ku ruhande rwa Rayon Sports.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
kubwange ndabona amakipe yacu azaduhagararira neza
.