Umunsi wa mbere wa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru mu Rwanda waranzwe no gusiba kuri bamwe mu bakinnyi badafite ibyangombwa.
Mu ikipe ya APR Fc, abakinnyi Ombolenga Fitina na Twizerimana Martin Fabrice ni bamwe mu batari bemerewe gukina uwo mukino, bitewe n’uko ikipe ya Kiyovu Sports yavugaga ko bakiri abakinnyi bayo.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Omar Munyengabe Umuyobozi wa tekiniki muri Kiyovu Sports yatangaje ko kugeza ubu kuri Twizerimana Martin Fabrice bamaze kumvikana na APR Fc, naho Ombolenga Fitina we ibiganiro bikaba bigikomeje.
Yagize ati "Ombolenga ni umukinnyi wa Kiyovu, Kiyovu yamwohereje i Burayi, hari amasezerano yari yabaye hagati ya Kiyovu n’ikipe y’i Burayi ariko ibyumvikanyweho ntibyakunda nk’uko byari byapanzwe, nyuma aza kujya muri Espagne n’aho ntibyakunda, gusa hose yagendaga yoherejwe na Kiyovu"
"Agarutse twahise twumva ko yagiye muri APR nta muntu wo muri Kiyovu ubizi, kugeza ubu hari ibiganiro byari byabaye hagati y’amakipe yombi ariko bitaragera ku musozo, nibinanirana azagaruka muri Kiyovu, nibikunda azakinira APR Fc"

Kuri Twizerimana Martin Fabrice
"Ni umukinnyi wa Kiyovu wari usigaje umwaka umwe muri Kiyovu, ariko Kiyovu yamuguze muri La Jeunesse nayo yamukuye mu ikipe y’Imparirwakurusha, hari ibiganiro byabaye hagati y’ayo makipe atatu,nyuma APR iza kumutwara tumwumva muri APR, ibiganiro byararangiye,hasigaye gushyira mu bikorwa ibyo twumvikanye ubundi agakinira APR"

Uwo mukinnyi Twizerimana Martin Fabrice wanatowe nk’umukinnyi muto witwaye neza mu irushanwa "Agaciro Footballl Championships", kuri uyu wa gatatu Kiyovu Sports yatangarije itangazamakuru ko APR yemeye Miliyoni 2.5 Frws zo kugura amasezerano y’umwaka yari asigaranye.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
APR ntikwiye kurekura ombolenga ahubwo igomba kungeramo izindi ngufu hakiri kare na motivation mubakinywi