Kuri uyu wa Mbere tariki 18/02/2019, harasubukurwa Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda mu mupira w’amaguru, aho haza kuba hakinwa imikino yo kwishyura.

APR FC mu myitozo kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda i Huye

Umwe mu mikino itegerejwe, hari umukino Amagaju azaba yakiriyemo APR FC kuri Stade Nyagisenyi i Nyamagabe.
Ikipe ya APR FC yahagurutse muri iki gitondo yerekeza mu karere ka Huye idafite abakinnyi bakomeye barimo Hakizimana Muhadjili, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy, Kimenyi Yves, Ntaribi Steven ndetse na Sugira Ernest.

Umutoza mushya wa APR FC Zlatko Krmpotić akoresha imyitozo
Iyi kipe ya APR FC yakoreye imyitozo kuri Stade ya Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, ikazerekeza i Nyamagabe kuri uyu wa Mbere aho izakina n’Amagaju guhera i Saa Cyenda n’igice.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|