Ikipe ya Rayon Sports yari yakiriye umukino, yatangiye irusha APR Fc guhanana umupira mu kibuga hagati, gusa ariko umupira wagera imbere ntubyazwe umusaruro.
Ku munota wa 35 w’umukino, ku ikosa ryari rikozwe na Kwizera Pierrot wateye umupira nabi, Hakizimana Muhadjili yaciye mu rihumye abakinnyi ba Rayon Sports ahita atsindira APR Fc igitego cya mbere.
Mu kwishimira icyo gitego Muhadjili yaje guhita akuramo umupira bimuviramo guhabwa ikarita y’umuhondo, nyuma yaho gato yigwisha mu rubuga rw’amahina, ahabwa iya kabiri ndetse ahabwa n’ikarita itukura yatumye ahita asohoka mu kibuga.

Mu gice cya kabiri cy’umukino ikipe ya APR Fc yaje guhindura umukino, itangira gukinira hagati cyane byaje kugora ikipe ya Rayon Sports kubona aho inyuza imipira yavamo ibitego.
Amakipe yombi yakoze impinduka mu gice cya kabiri aho Rayon Sports yinjijemo Bimenyamana Caleb, Mukunzi Yannick na Eric Irambona, basimbuye Nahimana Shassir, Niyonzima Olivier Sefu na Ismaila Diarra,
Ku ruhande rwa APR Fc hinjiyemo Nshuti Innocent na Twizerimana Martin, basimbuye Iranzi Jean Claude na Rukundo Denis.
N’ubwo ikipe ya APR Fc yakinaga ari abakinnyi 10, yaje kurangiza umukino yegukanye amanota atatu ku ntsinzi y’igitego 1-0.
Abakinnyi babanje mu kibuga:
Rayon Sports: Ndayishimiye Eric Bakame, Mutsinzi Ange, Rutanga Eric, Manzi Thierry, Usengimana Faustin, Niyonzima Olivier Sefu, Kwizera Pierrot, Muhire Kevin, Manishimwe Djabel, Nahimana Shassir, Ismaila Diarra
APR Fc: Kimenyi Yves, Ombolenga Fitina, Emmanuel Imanishimwe, Buregeya Prince, Rugwiro Hervé, Mugiraneza Jean Baptiste, Nshimiyimana Imran, Rukundo Denis, Iranzi Jean Claude, Hakizimana Muhadjili, Bigirimana Issa.
National Football League
Ibitekerezo ( 3 )
Ohereza igitekerezo
|
Ikipe yacu nikomerezaho
Nubundi apr fc nikipe yacu kandi dukuna mutubwire amakuru niba yaragiye hanze murakoze.
kuba twansinzwe biriya ni advantage kuri GIKUNDIRO Yacu