APR FC yongereye amasezerano Gilbert Kagege inakira babiri bashya barimo umunyezamu
Kuri uyu wa Gatanu, ikipe ya APR FC yatangaje ko myugariro w’iburyo Byiringiro Jean Gilbert yongereye amasezerano y’imyaka ibiri ndetse inatangaza umunyezamu Ernâni Siluane ukomoka muri Mozambique na Mamadou Traore n’abakinnyi bayo bashya.
APR FC yabitangaje inyuze ku mbugankoranyambaga zayo, aho mu masaha y’umugoroba aribwo bemeje ko Byiringiro Jean Gilbert ukina ku ruhande rw’iburyo iburyo wari usigaje amasezerano y’umwaka umwe yongereye indi ibiri akaba ari umukinnyi wayo kugeza 2029.
Iyi kipe kandi mu masaha y’amanywa yari yatangaje ko Umunya-Mozambique ukina mu izamu Ernâni Siluane ufite imyaka 27 y’amavuko ari umukinnyi wayo mushya aho avuye mu ikipe ya Black Bulls iwabo, ndetse n’Umunya-Mali ukina hagati mu kibuga asatira Mamadou Traore nawe w’imyaka 27 y’amavuko uvuye muri Stade Malien y’iwabo ari abakinnyi bayo bashya aho buri umwe yasinye imyaka ibiri.
Ikipe ya APR FC yatangiye imyitozo ku wa Kane tariki 2 Nyakanga 2026 aho yitegura umwaka w’imikino 2026-2027 uzabanzirizwa na CECAFA Kagame Cup 2026 izabera mu Rwanda hagati y’itariki 24 Nyakanga n’itariki 8 Kanama 2026.
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|