APR FC yirangayeho isezererwa na ESS bitunguranye

APR FC yazezerewe na Etoile Sportive du Sahel (ESS) itsinzwe ibitego 3 kuri 2 mu mukino wo kwishyura wa 1/16 cy’igikombe gihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo, wabereye kuri Stade Olympique de Sousse muri Tuniziya tariki 06/04/2012.

Nyuma yo kunganya ubusa ku busa mu mukino ubanza wabereye i Kigali mu byumweru bibiri bishize, APR FC yasabwaga nibura gutsinda igitego kimwe cyangwa se kunganya igitego kimwe kuri kimwe mu mukino wo kwishyura kugira ngo yizere gukomeza muri 1/8 cy’irangiza.

Amakuru dukesha imbuga za interineti nka Sport365.fr, etoile-du-sahel.com, ndetse na televiziyo ya Etoile Sportive du Sahel yitwa ESS TV yanerekanye uwo mukino urimo kuba (Live), zoze zemeza ko ESS yagize amahirwe kuba itasezerewe na APR FC kuko kugeza ku munota wa 90 w’umukino APR yari yizeye gukomeza.

Nubwo ESS ari yo yafunguye amazamu ku munota wa 10 ku gitego cyatsinzwe na Lassad Jaziri, APR FC na yo yakoreshaga ubwitange yaje kucyishyura ku munota wa 38 gitsinzwe na Dan Wagaluka.

Amakipe yombi yagiye kuruhuka anganya igitego kimwe kuri kimwe. Igice cya kabiri APR FC yagitangiranye imbaraga nyinshi zaje no gutanga umusaruro ubwo Papy Faty yayitsindiraga igitego cyayo cya kabiri ku munota wa 82. Byari bibaye ibitego 2 kuri 1 cya ESS bivuze ko APR iyo itirangaraho akazi kayo yasaga nk’aho ikarangije.

Nyuma yo gutsindwa ibyo bitego bibiri bukirikiranye, ESS yakiniraga imbere y’abafana bayo bamaze iminsi batishimira imikinire yayo, yaje guhundukirana APR FC nayo irayisatira ku buryo bugaragara, maze APR FC yari yamaze kubona intsinzi ihitamo gusubira inyuma yose kurinda izamu (jeu défensif).

Uko kugarira izamu ntabwo byahiriye abasore ba Ernie Brandts kuko nyuma y’iminota 7 gusa Papy Faty atsinze igitego cya APR FC, Hamed Namouchi wa ESS yahize acyishyura ku munota wa 89 biba bibaye ibitego 2 kuri 2.

Kunganya ibitego 2 kuri 2 ntacyo byari gutwara APR FC kuko, iyo umukino urangira gutyo APR FC yari gukomeza kuko yari yabashije kwinjiza ibitego kandi yakiniye mu mahanga.

Nyuma yo kwishyurwa icyo gitego, APR yakomeje kuguma inyuma irinda izamu biza no kuyiviramo ikarita y’umutuku yahawe Papy Faty ku munota wa 90.

Amahirwe yayo yo kubaka amateka yo gusezerera ikipe yo mu buhugu by’Abarabu yaje kuyoyoka mu minota y’inyongera, ubwo APR yasatirwaga cyane ikananirwa kwihagararaho mu minota itatau yari yongeweho ku minota 90 isanzwe.

Ku munota wa kabiri w’inyongera rutahizamu wa ESS Lassad Jaziri yafashe umupira wenyine afata icyemezo cyo gucenga APR maze arayinjirana atsinda igitego cya gatatu cyahise gihesha itike ya 1/8 ikipe ya ESS bidasubirwaho kuko umukino wahise urangira.

Kuva APR FC yasezerera Zamalek muri 2004, ntirongera gukora amateka nk’ayo yo gusezerera ikipe ikomoka mu bihugu by’Abarabu. Umwaka ushize yari yasezerewe ku ikubitiro na Club Africain nayo yo muri Tuniziya.

Dore abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:

ESS : Mathlouthi, Bellakhal, Belaïd, Felhi, Bedoui, Meïté, Chedly, Jaziri, Tembo, Chehoudi, Barry.

APR FC: Ndoli, Karekezi, Ngaboyisibo, Irouzi, Nshutinamagara, Mbuyu, Bogoole, Faty, Wagaluka, Kabange, Ndikumana.

Theoneste Nisingizwe

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka