
APR FC yatangaje uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo aho yavuze ko inejejwe no kumwakira mu muryango mugari wayo.
Yagize iti" APR FC inejejwe no kwakira Dao. R Memel mu muryango mugari wa APR FC."
Mbere y’uko yerekanwa kuri iki Cyumweru, ku wa Kane tariki 19 Kamena 2025, nibwo hari hasohotse amakuru y’uko APR FC yamaze kumvikana n’uyu mukinnyi ukina afasha ba rutahizamu kuzayikinira mu gihe kingana n’imyaka itatu.
Numa yibi ariko, ku wa Gatanu tariki 20 Kamena 2025, ubwo Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Singida Black Stars yo muri Tanzania nayo yifuje uyu mukinnyi , Omar Kaya yaganiraga na Kigali Today yavuze ko Dao yabasinyiye imyaka itatu kandi ko ibya APR FC atabizi.
Ati" Byarangiye muvandimwe. Yadusinyiye imyaka itatu.Ibya APR FC ntabwo mbizi, ni umukinnyi wacu."
Ku mugoroba wo ku wa Gatanu, w’iki Cyumweru kandi ikinyamakuru, 226foot.com cy’iwabo muri Burkina Faso cyanditse ko Memel Dao yasinyiye iyi kipe yo muri Tanzania amasezerano y’imyaka itatu ayikinira.
Raouf Merel Dao, wakiniraga AS Sonabel iwabo yagezemo mpeshyi ya 2024 avuye muri Kadiogo, ayivuyemo muri shampiyona ya 2024-2025 yarakinnye imikino 29 yatsinzemo ibitego bitanu anatanga imipira itatu yavuyemo ibitego.
Dao wahembwe nk’umukinnyi mwiza wa shampiyona ya Burkina Faso 2025-2026, akinira ikipe y’Igihugu ya Burkina Faso aho anaheruka kugaragara mu mukino wa gicuti iki gihugu cyatsinzwemo na Tunisia 2-0 yanabanje mu kibuga, tariki 2 Kamena 2025.



National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turabashimiye cyane kandi dukunda ibiganiro byiza mutugezaho