Mu nama yari iyobowe n’umuyobozi wa APR FC Lt Gen MUBARAKH Muganga, abakozi b’iyi kipe basobanuriwe ko uwari umutoza mukuru wayo Adil Erradi Mohamed yahagaritswe ndetse na kapiteni w’iyi kipe Manishimwe Djabel.

Muri iyi nama Umuyobozi wa APR FC yatangaje impamvu aba bombi bahagaritswe nyuma y’iminsi yari ishize havugwa ayo makuru, nk’uko tubikesha urubuga rwa interineti rw’iyi kipe.
Yagize ati “nk’uko bamwe muri aha mubizi, iyi kipe yashinzwe mu gihe cy’ Urugamba rwo kubohora igihugu, kuva yashingwa imaze gutwara ibikombe bitandukanye yaba ibikinirwa mu gihugu ndetse n’ibyo mu karere”.

Yakomeje agira ati “Mukurikije ayo mateka mbanyuriyemo, APR F.C ni ikipe ifite uko ibayeho, ifite n’amahame igenderaho cyane nk’ikipe ya gisirikare iyo rero umwe mu bayikoramo atabashije kubaha no gukurikiza ayo mahame, hari igihe biba ngombwa ko umuha umwanya akitekerezaho ari nabyo byabaye kuri Adil Erradi umutoza mukuru”
“Ndagira ngo nkureho urujijo nabasobanurire neza ko umutoza Adil atirukanywe ahubwo yabaye ahawe umwanya kugira ngo yitekerezeho agire nibyo akosora mbere yuko azagarurwa mu kazi”

Ku kibazo cya Manishimwe Djabel
Yagize ati “Iyo uri umuyobozi ukora ibishoboka byose kugira ngo abo uyoboye ubabere urugero rwiza, Manishimwe Djabel nka kapiteni afite amakosa yakoze imbere y’abo ayoboye n’imbere y’abatoza bose ibyo rero ntabwo nka APR F.C twabyihanganira”.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
mbega ndumva muri ruhago naho hasigaye ari balabala