
Ni umukino wahuzaga APR Fc yegukanye igikombe cya Shampiona, ndetse ba Mukura yegukanye igikombe cy’Amahoro.

Saa Cyenda zuzuye nibwo umusifuzi Ruzindana Nsoro yari atangije umukino, imbere y’abafana batari benshi ugereranije n’umukino nk’uyu waherukaga kuhabera umwaka ushize.
Mu gice cya mbere ya APR Fc niyo yabonye uburyo bwinshi bwo kubona igitego, harimo Coup-Francs eshatu zatewe na Muhadjili, ndetse n’umupira wa Mugiraneza Jean Baptiste, gusa kirangira ari 0-0.
Mbere y’uko igice cya kabiri gitangira, umutoza wa Mukura yakuyemo ba rutahizamu be babiri Lomami Frank na Twizeyimana Onesme batari bagize akazi gakomeye bakora imbere y’izamu, abasimbuza Iradukunda Jean Bertrand na Mutebi Rachid.
Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 46, APR Fc yabonye igitego cyatsinzwe na Muhadjili Hakizimana.
Ku munota wa 53, APR Fc yaje gutsinda igitego cya kabiri, cyatsinzwe na Bigirimana Issa n’umutwe.
Umukino waje kurangira APR Fc ari yo yegukanye intsinzi y’ibitego 2-0, yegukana igikombe ndetse na Milioni 5 Frws.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|