APR yasezereye Amagaju muri ½ yegukanye igikombe imaze gutsinda igitego kimwe ku busa Espoir yari yasezereye Rayon.

Uyu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo watangiye ku isaha ya saa kumi n’imwe n’igice,utangira amakipe asatirana ariko adatsinda maze ku munota wa 37 w’igice cya mbere APR ibona igitego ku mupira Hakundukize Adolphe wa Espoir yashatse gutera imbere bikanga akawuha Djihad Bizimana wahise atsinda igitego.


Mu gice cya kabiri Espoir yagarutse ishaka kwishyura igitego yatsinzwe ari nako ba myugariro ba APR barimo Rusheshangoga Michel na Nsabimana Aimable bagarura imipira,iminota 90 y’umukino irinda irangira APR yegukanye intsinzi y’igitego kimwe ku busa.
Abakinnyi babanjemo
Abakinnyi babanjemo ba APR: Kimenyi Yves,Rusheshangoga Michel,Ngabonzza Albert,Imanishimwe Emmanuel,Nsabimana Aimable,Mukunzi Yannick,Bigirimana Issa,Nshimiyimana Imran,Nshuti Innocent,Hakizimana Muhadjiri na Bizimana Djihad.
Ababanjemo ba Espoir: Isingizwe Patrick,Mutunzi Clement,Moninga wa Losambo,Mbogo Ali,Wilondja Jacques,Dushimumugezi Jean,Nkurunziza Felicien,Balola Bao,Renzaho Hussein,Mulungula Albert,Hakundukize Adolphe.

Amafoto ku mukino wa APR Fc na ESPOIR











Mu wundi mukino wo guhatanira umwanya wa 3 wabanjirije umukino wa nyuma wahuje Rayon Sport yasezerewe na Espoir muri ½ na Amagaju yasezerewe na APR umukino ukaba warangiye Rayon inyagiye Amagaju 3-0.
Ibi bitego byose byagiyemo mu gice cya kabiri aho igice cya mbere cyari cyarangiye ari 0-0,Nova Bayama yatsinze icya mbere ku munota wa 59,ku wa 62 Nahmana Shassir atsinda icya kabiri naho icy’agashinguracumu kinjijwe na Niyonzima Olivier(Sefu)
Ikipe yatwaye igikombe yanahawe Sheki y’amafaranga Miliyoni 10,iya kabiri ihabwa Miliyoni 3 naho iya gatatu yo ihabwa Miliyoni 2.
APR yegukanye igikombe cy’amahoro izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika y’amakipe yatwaye ibikombe iwayo CAF confederation Cup ikazasohokana na Rayon Sport yatwaye igikombe cya Shampiyona yo ikazakina CAF champions League.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ongerasanaaa APR nishimiye itsinzi yanyu namukaribisha Sana’a Rusheshangoga karbuni Sana’a singida dukomeze guhesha ishema urwanda nabandi mukomereze aho ,,,,