Uyu mukino wabereye kuri Stade Amahoro, watangiye Saa Kumi n’Ebyiri zuzuye utangirana imbaraga zikomye cyane cyane ku ruhande rw’ikipe y’Ingabo z’Igihugu kuko byibuze mu minota 15 ya mbere yari imaze kugerageze uburyo butari munsi ya bubiri harimo na koroneri ebyiri.
Abakinnyi ba Gikindiro nyuma yo kubona ko bari kurushwa hagati mu kibuga batangiye kwiyegeranya ari nako bakina imipira miremire bashakisha rutahizamu Asman Ndikumana na Aziz Bassane bari bayoboye ubusatirizi bwa Rayon Sports ariko Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu bahagarara neza.
Nyuma yo kuryoherwa no gusatira izamu rya Gikundiro abakinnyi ba APR FC bazamutse basiga imyanya hagati mu kibuga ari naho Tony Kitoga yakiririye umupira awucomekera Ndikumana Asman nawe winjiye mu rubuga rw’amahina umunyezamu Hakizimana Adolphe wasohotse amugusha mu rubuga rw’amahina umusifuzi yemeza ko ari penaliti.
Iyi penalti ya Rayon Sports yatewe neza na Asman Ndikumana wari ukorewe ikosa ku munota wa 44 arayinjiza atsinda igitego cyari icya gatatu atsinze APR FC mu mikino itatu yikurikiranya ahuye nayo kuva muri Mutarama 2026, igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Bakiva kuruhuka, byasabye iminota itanu gusa ngo APR FC yishyure iki gitego, cyatsizwe na William Togui Mel n’umutwe ku munota wa 50, ku mupira mwiza wari uhinduwe na Djibril Ouattara mu ruhande rw’iburyo, Kwizera Olivier agerageje kuwukuramo biranga ujya mu rushundura harimo n’uburanga bw’ab’inyuma ba Rayon Sports Ramazani Tshimanga na Youssou Diagne.
Umukino wahise uhindura isura, amakipe yombi atangira kurwana no kubona igitego cya kabiri nubwo bitakunze. Abatoza bombi bashakishije ibisubizo ku ntebe y’abasimbura kugira ngo barebe ko hari icyakorwa ngo igitego kiboneke dore ko gusimbuza kwinshi kwibandaga mu busatirizi cyane cyane kuri APR FC iba inafite abakinnyi benshi muri icyo gice.
Ku munota wa 66, umutoza Teleb, yakuyemo Memel Dao na Mugisha Gilbert, ashyiramo Yousif Daouda Seidu na Hakim Kiwanuka. Uyu mutoza kandi yongeye gusimbuza ku wa 76 akuramo Ruboneka Jean Bosco, azana Mamadou Sy ngo afashe ubusatirizi maze impinduka ya nyuma ayikora ku munota wa 86 akuramo Togui Mel watsinze igitego ashyiramo Denis Omedi.
Ku ruhande rwa Rayon Sports, uretse Mugisha Didier wasimbuye Aziz Bassane ku munota wa 70, ukundi gusimbuza kwaturutse ku mvune Ramazani Tshimanga yagize maze ava mu kibuga hajyamo Emery Bayisenge, ariko n’ubundi umukino urangira ari igitego 1-1, berekeza muri penaliti kugira ngo zibe azi zo zigena uwegukana iki gikombe gitanga itike yo guhagararira igihugu mu mikino Nyafurika ya CAF Confederation Cup.
APR FC yitwaye neza muri izi penaliti yinjiza enye, Rayon Sports yinjiza ebyiri gusa, kuko umunyezamu Kwizera Olivier wateye iya kabiri yayihushije, anatsindwa indi, ndetse na Asman Ndikumana ayiteye Hakizimana Adolphe arayifata.APR FC yinjirijwe penaliti na Hakim Kiwanuka, Byiringiro Jean Gilbert, Kapiteni Niyomugabo Claude, na Denis Omedi, mu gihe ebyiri za Rayon Sports zinjijwe na Emery Bayisenge ndetse na Mugisha Didier.
APR FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro cya kabiri yikurikiranya nyuma ya 2025 itsinze uyu mukeba 2-0, cyikaba icya gatatu mu myaka 10 ishize ariko cyikaba icya 15 mu mateka yayo.
Iki gikombe yagihawe giherekejwe na miliyoni 12 Frw, n’imidari y’sihimwe mu gihe kandi uretse kuyitwara ibikombe, APR FC itari yatsindirwa na Rayon Sports muri Stade Amahoro ivuguruye kuva yafungurwa mu 2024.
APR FC gutwara iki gikombe yaratwaye n’icya shampiyona, bivuze ko itike ya CAF Confederations Cup izatangwa hagendewe ku rutonde rwa shampiyona, aho hazarebwa ikipe ya kabiri mu zo mu Rwanda, umwanya kugeza ubu, ufitwe na Rayon Sports mu gihe habura imikino ibiri.
Mu bagore, iki gikombe cyegukanywe na Rayon Sports W FC itsinze Police WFC ku mukino wa nyuma ibitego 2-0. Gikundiro y’abagore yahawe Miliyoni 8 Frw, Police WFC ihabwa miliyoni 5 Frw.
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
|
Rayon yaguriwe na Karenzi esc fm. izamara imyaka nindi idasohoka ndabateguje. apr fc nayo ndayifana ark nidahindura umuntu ubashakira abatoza nayo izahora arisanze .