APR FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro 2025 itsindiye Rayon Sports muri Stade Amahoro ivuguruye(Amafoto)

Kuri iki Cyumweru, ikipe ya APR FC yegukanye Igikombe cy’Amahoro ku nshuro ya 14, nyuma yo gutsindira Rayon Sports ku mukino wa nyuma wabereye kuri Stade Amahoro ibitego 2-0, unaba uwa mbere ubonetsemo intsinzi n’ibitego muri ine aya makipe amaze kuhahurira mu mezi 11 kuva yavugururwa.

Ni umukino watangiranye gusatira kwa APR FC no kubona imipira y’imiterekano irimo za kufura na koruneri bimwe mu byaranze intangiriro zawo, aho ibi byose byahawe agaciro na rutahizamu, Cheick Djibril Ouattara atsinda igitego cya mbere ku munota wa gatanu amaze kwandagaza ba myugariro ba Rayon Sports, nyuma y’umupira iyi kipe yatakarije hagati mu kibuga akawuzamukana yiruka cyane kugeza acenze Ndayishimiye Richard mu rubuga rw’amahina maze akareba uko umunyezamu Ndikuriyo Patient utari wafunze ipoto ahagaze, amutsinda igitego aho yari ari.

APR FC yari yahisemo kubanza Ishimwe Pierre mu biti by’izamu; Byiringiro Jean Gilbert, [Kapiteni] Niyomugabo Claude, Nshimiyimana Yunusu na Niyigena Clément mu bwugarizi; Nshimirimana Ismaël, Ruboneka Jean Bosco na Mohamadou Lamine Bah mu kibuga hagati; Denis Omedi, Mugisha Gilbert na Cheick Djibril Ouattara, yatangiye guturisha umupira.

Hagati aho Rayon Sports yari ifite Ndikuriyo Patient mu izamu; Serumogo Ali, Bugingo Hakim, Omar Gning na Youssou Diagne ku murongo w’abugarira; Souleymane Daffé, Ndayishimiye Richard na [Kapiteni] Muhire Kevin; Aziz Bassane, Iraguha Hadji na Biramahire Abeddy ku murongo w’abasatira, yarangwaga no gutakaza umupira bya hato na hato, ari na ko abarimo Muhire Kevin banyerera mu kibuga hagati.

Djibril Ouattara yishimira igitego
Djibril Ouattara yishimira igitego

Ku munota wa 29, Mugisha Gilbert yatsinze igitego cya kabiri nyuma yo kwakira umupira watangiriye mu biganza bya Ishimwe Pierre, uzamukanwa neza na Ouattara mbere y’uko Ruboneka Jean Bosco awuhindurira Mugisha Gilbert winjiye mu rubuga rw’amahina akaroba umunyezamu, Ndikuriyo Patient, APR FC yarusha Rayon Sports cyane ikomeza guha ibyishimo abakunzi bayo bari muri Stade Amahoro yari yuzuye ku kigero cya 90%.

Rayon Sports yahise ijya ku gitutu maze umutoza wayo asimbuza akuramo Souleymane Daffé hajyamo Niyonzima Olivier Seif nubwo wabonaga muri rusange , iyi kipe igowe no kwakira imipira ngo iyikine, dore ko igice cya mbere cyarangiye nta buryo bukomeye ibonye imbere y’izamu rya APR FC,yagisoje ifite ibitego 2-0.

Mugisha yishimira igitego cya kabiri yatsindiye APR FC
Mugisha yishimira igitego cya kabiri yatsindiye APR FC

Amakipe yombi yagarutse mu gice cya kabiri asatirana bitandukanye no mu cya mbere cyari cyihariwe n’ikipe ya APR FC gusa, batangira gukina umukino ufunguye, icyakora uburyo bwa Rayon Sports bwinshi bugasanga abakinnyi barimo Biramahire Abeddy na Rukundo Abdul-Rahman wasimbuye Iraguha Hadji baraririye.

Mu minota ya 70 na 82, Rayon Sports yagerageje gusatira ndetse ibona uburyo bwinshi burimo za kufura na koruneri, gusa Muhire Kevin, Rukundo Abdul-Rahman, Bugingo Hakim na Adama Bagayogo wasimbuye Aziz Bassane ntibabubyaze umusaruro, iminota 90 ndetse n’itanu yongereweho irangira APR FC itsinze 2-0, ari inshuro ya gatatu itsindiye Rayon Sports ku mukino wa nyuma w’Igikombe cy’Amahoro; ibyo yaherukaga muri 2010.

APR FC yegukanye iki Gikombe mu gihe yari imaze imyaka umunani itagikoraho dore ko yagiherukaga muri 2017 ubwo yatsindaga Espoir FC igitego 1-0, mu gihe Rayon Sports yo igiheruka 2023 igikuye kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye, itsinze APR igitego 1-0.

Uretse uyu mukino, Ikipe ya Indahangarwa WFC yegukanye iri rushanwa mu Bagore inyagiye Rayon Sports ibitego 4-2. Umwanya wa gatatu waraye wegunywe na Police FC itsinze Mukura Victory Sports et Loisirs igitego 1-0, mu gihe Police WFC yegukanye umwanya wa gatatu bigoranye itsinze Kamonyi WFC kuri za penaliti 4-3, mu mikino yombi yabereye kuri Stade ya Kigali yitiriwe Pélé kuri uyu wa 03 Gicurasi 2025.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka