APR FC yatwaye igikombe cya shampiyona ku nshuro ya 13
Igitego cya Sebanani Emmanuel “Crespo” wahoze ari umukinnyi wa APR FC nicyo cyahaye APR FC igikombe cya 13 ubwo Mukura yansindaga Police FC igitego kimwe ku busa tariki 15/05/2012 mu mukino wabereye ku Kicukiro mu mujyi wa Kigali.
Nyuma yo gutsindwa umukino wa Marines, Police FC yasabwaga kudatsindwa mu mikino ibiri yari isigaranye bityo ibe yatwara igikombe. Mu mukino na Mukura, Police yatsinzwe igitego mu gice cya mbere cyinjijwe na Sebanani Emmanuel maze umukino ugana ku musozo myugariro wa Police, Kaze Gilbert, abona ikarita y’umutuku bituma umukino urangira gutyo.
Umutoza wa Police FC, Golan Kopunovic, wari ufite agahinda kubera ko yari amaze kubura igikombe yagize ati “Nishimiye uko abakinnyi banjye bitwaye, twakinanye ibyifuzo byinshi gusa ruhago ni ruhago.”
Golan yavuze ko uyu mwaka wamnubereye ishuri ryiza kandi ko umusigiye ubunararibonye ku kazi ke k’ejo hazaza. Abajijwe niba azaguma muri Police, Golan yasubije ko ubuyobozi bw’ikipe ari bwo buzemeza niba azakomeza akazi. Ati ”niba bashaka umutoza mwiza Guardiola nta kipe afite.”
Kuba Police FC ari ikipe nshya kubura igikombe ntibahungabanye. Prezida wa Police FC, Katarebe Alphonse, avuga ko igikombe cyo bakibuze umunsi umukino w’Isonga bawimura. Yanahakanye kandi amakuru ko Police yaguze umukino wa Mukura na Kiyovu kuko Mukura niyo yari ifite amahirwe.
Ati “twagombaga gukina na Marines dufite amanota 50. Naho umutoza Golan aracyahari gusa Captain wabo Kagere Medy nabona ikipe ajyamo azagenda kandi nashaka kugumana natwe turamwiteguye”.
Muri Mukura bakimara gutsinda APR FC basanze gushaka umwanya wa 2 bishoboka. Umutoza wa Mukura, Akoko Godfroid, avuga ko kuba Police yari ku gitutu ishaka igikombe ari cyo cyatumye itsindwa igitego. Ati “ni jye wari ufite urufunguzo rw’igikombe kuko natsinze APR FC na Police ndayisubiriye”.
APR FC itwaye n’igikombe cy’Amahoro, Mukura yarangije shampiyona ari iya kabiri niyo yazaserukira u Rwanda mu mikino y’igikombe gitegurwa n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Africa (CAF).
Igikombe cya 13 APR FC itwaye gitumye iba ikipe ya 2 itwaye iki gikombe inshuro 4 zikurikirana (2009, 2010, 2011 na 2012) ikurikiye Panthere Noir yabikoze mu 1984, 1985, 1986 n’1987.
Thierry Tity Kayishema
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|