APR FC yatsinze Sunrise, Gasogi itsinda Etincelles
Ikipe ya APR FC ikomeje kwitegura ijonjora ry’ibanze rya CAF Champions League aho izakina na Gormahia yo muri Kenya yatsinze umukino wa gicuti yakinnyemo na Sunrise FC ibitego 2 kuri 1, Gasogi United na yo itsinda Etincelles FC igitego kimwe ku busa mu mukino wa gicuti.

Ni imikino yabaye ku wa kane tariki ya 12 Ugushyingo 2020, ibera ku bibuga bitandukanye.
Ikipe ya APR FC yatsinze Sunrise FC ibitego bibiri kuri kimwe mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

APR FC yakinaga umukino wa karindwi wa gicuti yatsindiwe na Yannick Bizimana ku munota wa 37 na Mushimiyimana Mohammed watsinze igitego ku munota wa 90 w’umukino.
Igitego cya Sunrise cyatsinzwe na Yafes Mubiru ku munota wa 76, mu gihe Mugabo Emmy yahawe ikarita y’umutuku.
Kuri stade ya Rubavu, ikipe ya Gasogi United yahatsindiye Etincelles igitego kimwe ku busa cyatsinzwe na Iradukunda Jean Bertrand ku munota wa 70 w’umukino.
Gasogi United ni wo mukino wa mbere itsinze mu mikino ine imaze gukina. Iyi kipe itozwa na Cassa Mbungo André yanganyije na Vision FC, yatsinzwe na Gorilla FC na Marines FC, itsinda Etincelles.
Mu mpera z’iki cyumweru ikipe ya APR FC izakina na Etincelles FC Ku cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo 2020.
MENYA UMWANDITSI
National Football League
Ohereza igitekerezo
|