Ibitego bya APR FC byatsinzwe na Rutahizamu ukomoka mu Burundi Ndikumana Seleman na Lionel Saint Preux ukomoka mu gihugu cya Haiti.
Kuba APR yatsinze uyu mukino byatumye igira amanota 40. Ubu irushwa na Police FC amanota ane gusa ariko APR FC ifite imikino itatu y’ibirarane naho Police ifite umukino umwe w’ikirarane.
Mukura yanyagiye Nyanza FC ibitego 5 ku busa
Mu gihe Mukura ikomeje gushaka uko nayo yakwegukana igikombe cya shampiyona uyu mwaka, dore ko bigishoboka, yakoze akazi yasabwaga mu rugo iwayo kuri Stade Huye, ubwo yakiraga Nyanza FC kuri Stade Kamena maze ikayipfunyikira ibitego 5 ku busa.
Gutsindwa kwa Nyanza FC bikomeje kuyerekeza mu cyiciro cya kabiri, aho yaturutse umwaka ushize, ikanaba ishobora gusubiranayo na Espoir FC kuko yo bigaragara ko idashobora kuguma mu cyiciro cya mbere mu gihe hasigaye imikino itatu gusa.
Umukino wa shampiyona Espoir FC yaraye ikinnye na Marine tariki 22/04/2012, amakipe yombi yanganyije ibitego bitatu kuri bitatu, bivuze ko ari ntacyo byafashije Espoir mu kuva ku mwanya wa nyuma, kuko igiye kumara hafi umwaka wose iri kuri uwo mwanya.
Tubibutse ko ku wa gatandatu Kiyovu Sport yatsinze Rayon Sport igitego kimwe ku busa, naho AS Kigali itsinda La jeunesse ibitego 3 kuri 1.
Nyuma y’umunsi wa 22 wa shampiyona, Police FC iracyicaye ku mwanya wa mbere by’agateganyo n’amanaota 44, ikurikiwe na APR FC n’amanota 40, Mukura iza ku mwanya wa gatatu n’amanota 39 naho Rayon Sport iri ku mwanya wa kane n’amanota 37, Kiyovu ikayikurikira ku mwanya wa gatanu n’amanota 35.
Nyanza FC iri ku mwanya wa 12 n’amanota 18, Espoir FC ikaza ku mwanya wa 13 ari nawo wa nyuma n’amanota 7 gusa.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|