Ibitego bya Nkurikiye Leopold na Kapiteni wa Vital’o Tambwe Hamisi, nibyo byatumye iyo kipe ifite amateka mu Burundi ikura intsinzi I Kigali, mu gihe igitego kimwe cya APR FC cyatsinzwe na Sekamana Maxime.
Muri uwo mukino, APR FC yaranzwe no gukinana igihunga cyane cyane umukino ugitangiraa, aho wasangaga ishaka gutsinda vuba vuba, bigatuma itakaza imipira myinshi, ndetse n’iyo abakinnyi bayo bateye, ntiboneza mu izamu.
Vital’o yakinaga umupira wo hasi wiganjemo guhanahana, yaje kwiharira umupira ndetse biza gutanga igitego ku munota wa 28 ubwo Nkurikiye Leopold yasigaranaga n’umunyezamuwa APR FC Ndayishimiye Jean Luc agahita awushyira mu rucundura.
Mu gice cya kabiri, Vitalo’o yakomehe gukina neza irusha cyane APR FC mu guhanahana umupira, maze iza gutsinda igitego cya kabiri cyatsinzwe na Kapiteni wayo Tambwe Hamisi ku munota wa 65.
Nyuma yo gutsindwa ibyo bitego bibiri, Umutoza wa APR FC Eric Nshimiyimana yahinduye imikinire, maze ashyira mu kibuga Sekamana Maxime na Cyubahiro Jacques bari bashinzwe gusatira ikipe ya Vital’o.
Izo mpinduka zafashije cyane APR FC kuko nayo yatangiye gusatira bituma Vital’o isubira inyuma kugarira. Uko gusatira kwa APR FC kwabonetsemo igitego cyatsinzwe na Sekamana Maxime ku munota wa 68, nyuma y’umwanya munini APR FC yari imaze ishakisha igitego imbere y’izamu rya Vital’o.
N’ubwo nyuma yo kwishyura icyo gitego kimwe muri bibiri APR FC yari yamaze gutsindwa, yakomeje gusatira ishaka kubyishyura byose, ariko Vital’o ihagarara neza mu izamu ryayo, umukino urangira ari ibitego 2-1 bya Vital’o.
Eric Nshimiyimana utoza APR FC yavuze ko icyatumye atsindwa ari imyitwarire mibi y’abakinnyi be bakoze amakosa menshi adakwiye mu kibuga maze Vital’o ikayabyaza umusaruro.
Ati: “Benshi mu bakinnyi banjye bakinnye nabi uyu munsi, wabonaga bafite igihunga cyatumye bakora amakosa menshi cyane mu kibuga, maze amahirwe makeya Vital’o yabonye imbere y’izamu iyabyaza umusaruro. Akazi karakomeye kuri twe ariko tugomba kwitegura neza umukino wo kwishyura”.
Nshimiyimana kandi avuga ko hari byinshi agiye gukosora mbere yo gukina umukino wo kwishyura, gusa yirinze kuvuga ibyo aribyo.
Mugenzi we wa Vital’o Kanyankore Gilbert Yaoundé wanatoje amakipe menshi mu Rwanda harimo Rayon Sport n’Amavubi, yatangaje ko yanejejwe n’uko abakinnyi be bitwaye bakabasha kubona intsinzi bakinira hanze.
Ati: “Sinabura kuvuga ko nishimye, kuko abakinyi bakoze ibyo nabasabaga. Gutsindira APR FC nk’ikipe ikomeye mu rugo iwayo, ni ibintu bikomeye cyane. N’ubwo hari amakosa makeya abakinnyi banjye bakoze, mu kibuga bibaho ariko muri rusange ndabashimira, ubwo hari ibyo tugiye gukosora neza kugirango tuzitware neza kurushaho, mu mukino wo kwishyura”.
Mu mukino wo kwishyura, APR FC izaba ifite akazi gakomeye ko kuzabasha gutsindira Vital’o i Bijumbura nibura ibitego 2-0 kugirango yizere gukomeza, mu gihe Vital’o yo isaba kunganya gusa, ndetse n’iyo yatsindwa igitego 1-0 nabwo yakomeza mu cyiciro gukurikiyeho.
Umukino wo kwishyura uzakinwa nyuma y’ibyumweru bibiri i Bujumbura. Ikipe izitwara neza ikagira ibitego byishi mu mikino ibiri, izahita ijya mu cyiciro gikurikiyeho, ikazakina n’izaba yararokotse hagati ya Rangers yo muri Nigeria na SC Do Principe yo muri Sao Tome et Principe.
Abakinnyi babanje mu kibuga ku mpande zombi:
APR FC: Ndayishimiye Jean Luc, Rusheshangoga Michel, Hamdan Bariyanga, Turatsinze Hertier, Emery Bayisenge, Buteera Andrew, Ntamuhanga Tumaine, Ngomirakiza Hegman, Iranzi Jean Claude, Mubumbyi Barnabé.
Vital’o: Justin Ndikumana, Leopold Nkurikiye, D’Amour Nkurunziza, Jumapili Idi, Kaze Gilbert, Jean Marie Ngiruwinshaka, Steve Nzigamasabo, Yussuf Ndikumana, Massoud Abdallah, Christian Mbirizi, Tambwe Amissi.
Theoneste Nisingizwe
National Football League
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
turifuza yuko ama video ya kigali today mwashyiraho amashyashya