Ikipe ya Marines FC yakinnye idafite bamwe mu bakinnyi isanzwe igenderaho barimo ba myugariro babiri ari bo Rushema Chris, Hakizimana Felicien, Hirwa ukina mu kibuga hagati ndetse na rutahizamu umaze kuyitsindira ibitego byinshi kugeza ubu ari we Ishimwe Fiston.
APR FC yari yabanjemo ikipe wakwita iya mbere ugereranyije n’abo yari yakinishije ku mugabo wayihuje n’Amagaju yatsinze ibitego bibiri mu gice cya mbere byose byatsinnzwe na Kwitonda Alain Bacca, ari nako uyu mukino waje kurangira.

Abakinnyi babanje mu kibuga
Marine FC: Tuyizere Jean Luc, Yussuf, Patrick,Elissa, Jean Rene, Gikamba Ismael, Gakuru, Samba, Emmanuel, Gilbert, Ramadhan
APR FC: Ahishakiye Heritier, Omborenga Fitina, Ndayishimiye Dieudonné, Nsabimana Aimable, Buregeya Prince,Ruboneka Bosco, Mugisha Bonheur, Kwitonda Alain, Mugisha Gilbert,Manishimwe Djabel na Bizimana Yannick.
Aya makipe yombi azakina umukino wo kwishyura uzaba tariki 04/05/2022 kuri Stade ya Kigali I Nyamirambo, izasezerera indi ikazahura n’izakomeza hagati ya Rayon Sports na Bugesera zo zizaba zaraye zikiniye I Bugesera.
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Nta kidasanzwe cyari kitezwe. Umukino wa APR na marine ni ikinamico.