APR FC yatangaje abakinnyi bashya, abongerewe amasezerano ndetse n’abasezerewe (AMAFOTO)
Ikipe ya APR FC yatangaje zimwe mu mpinduka zakozwe mu bakinnyi, aho harimo abakinnyi basezerewe barimo Rwabugiri Umar, ndetse n’abashya barimo Mugisha Gilbert wavuye muri Rayon Sports
Nyuma yo gutandukana na bamwe mu bakinnyi barimo Byiringiro Lague wabonye ikipe mu Busuwisi, ndetse Manzi Thierry werekeje muri Georgia, APR FC yamaze gutangaza abakinnyi bongereye amasezerano barimo Manishimwe Djabel wasinye imyaka ine.
Iyi kipe kandi yatangaje abandi bakinnyi bashya iyi kipe yasinyishije barimo Mugisha Gilbert wari umaze imyaka itandatu muri Rayon Sports, na Nsabimana Aimable wigeze gukinira iyi kipe akaba ayigarutsemo avuye muri Police FC.
Urutonde rw’abakinnyi bongereye amasezerano
Rwabuhihi Placide wasinyiye imyaka 3


Manishimwe Djabel wasinyiye imyaka 4


Niyomugabo Claude wasinyiye imyaka 2


Niyonzima Olivier Sefu wasinyiye imyaka 2


Nizeyimana Djuma wasinyiye imyaka 2


Abakinnyi bashya APR FC yasinyishije
Karera Hassan wavuye muri Kiyovu sports


Kwitonda Alain (Bacca) wavuye muri Bugesera FC



Nsengiyumva Ir’shad wavuye muri Marine FC


Mugisha Bonheur wavuye muri Mukura VS (akaba yari intizanyo ya HEROES FC)


Nsabimana Aimable wavuye muri Police FC


Mugisha Girbert wavuye muri Rayon Sports ,bose bakaba barasinye imyaka 2.



Abakinnyi APR FC yasezereye
Usengimana Danny
Mushimiyimana Mohammed
Rwabugiri Umar
National Football League
Ohereza igitekerezo
|
Abakinnyi nabishimiye mwasinyishije kbx APR EFC niyo yacu ahirihose.
aper yacu jyendayikunda ntokumu ariko haracyabura abakoro ibitangaza ngo batujyeze mumpatsinda .ya zirige .jye ntabontaga yakango bye kuzana abanya mahanga .murakoze ndabakunda
ndiumufana wa apr ark dushaka ko muzana bvlaise na clemant murakoze
kukubraise batamusinyishije
ISTINZ KUBAFAN TWESE
apr ndayishimiy kubakinnyibashyayasinyishij ndumufanaway apr oyeee!
byiza cyneeeee