APR FC yatandukanye n’umutoza Darko Nović

Kuri uyu wa Kabiri, ikipe ya APR FC yatandukanye n’uwari umutoza wayo mukuru Umunya-Serbia Darko Novic.

Amakuru Kigali Today ifitiye gihamya yemeza ko APR FC yamaze gutandukana na Darko Nović nyuma y’umwaka umwe w’imikino asinye amasezerano yagombaga kuzageza mu 2026, hakabamo n’ingingo yo kuba yakongerwaho undi mwaka.

Uyu mugabo kandi agomba kugenda ajyanye n’abatoza bari bamwungirije yizaniye aribo Dragan Sarac wari umutoza wungirije, Marmouche Mehdi wari ushinzwe kongerera imbaraga abakinnyi ndese na Dragan Culum wari ushinzwe gusesengura amashusho.

Mugisha Ndoli utoza Intare FC, Bizimana Didier na Ngabo Albert batoza mu makipe ya APR y’abato ni bo barasigara batoza ikipe banasoze shampiyona isigaje imikino itatu ngo irangire.

Darko Nović yasinyiye APR FC amasezerano muri Kamena 2024, aho yari asimbuye Umufaransa Thierry Froger nawe wari umaze umwaka umwe muri iyi kipe akaba agiye atwaranye na yo irushanwa ry’Intwari 2025, Igikombe cy’Amahoro anatsindirwa ku mukino wa nyuma wa CECAFA Kagame Cup 2024.

Mu mikino Nyafurika 2024-2025, Darko Nović yagejeje APR FC mu ijonjora rya nyuma rya TOTAL CAF Champions League aho yasezerewe na Pyramids FC yo mu Misiri ku giteranyo cy’ibitego 4-2(1-1,1-3) mu gihe mu ijonjora rya mbere yari yasezereye AZAM FC yo muri Tanzania ku giteranyo cy’ibitego(0-1,2-0).

APR FC yashimiye abari abatoza bayo bayobowe na Darko Novic, ivuga ko batandukanye ku bwumvikane
APR FC yashimiye abari abatoza bayo bayobowe na Darko Novic, ivuga ko batandukanye ku bwumvikane
Darko Novic yatandukanye na APR FC ayitwayemo Igikombe cy'Amahoro
Darko Novic yatandukanye na APR FC ayitwayemo Igikombe cy’Amahoro
Abatoza bari bamwungirije nabo bagomba kujyana nk'uko bari bazanye
Abatoza bari bamwungirije nabo bagomba kujyana nk’uko bari bazanye

National Football League

Ibitekerezo   ( 3 )

Nyinya igicumbi kuri ngewe umutoza nacyo yaramaze kukoniyo namutoza waba uhari apr fc astinda

Nyinya igicumbi yanditse ku itariki ya: 24-05-2025  →  Musubize

Twishimiye,kugenda.kwa,darconovich

ndacyayisenga yanditse ku itariki ya: 14-05-2025  →  Musubize

Ok,biradushimishije twe nkabafana ba Apr fc kumva ngo darko Novic
yajyiye turashimira abayobozi bacu badahwema kutugaragarizako turikumwe

BYUKUSENGE Nehemie yanditse ku itariki ya: 14-05-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka