APR FC yatandukanye n’abarimo Omborenga na Christian yongerera amasezerano Clément na Yunusu

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yatangaje ko yatandukanye n’abakinnyi barimo Fitina Omborenga na Ishimwe Christian yongerera amasezerano Niyigena Clement na Nshimiyimana Yunusu.

Ibi iyi kipe yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga aho yabanje gushimira abakinnyi bane ivuga ko basoje amasezerano y’akazi inabifuriza amahirwe masa.

Yagize iti "Ubuyobozi bwa APR FC burashimira Cyane Ishimwe Christian, Fitina Omborenga, Rwabuhihi Placide na Bizimana Yannick basoje Amasezerano y’akazi. Mwarakoze cyane ku bihe byiza twagiranye ndetse tunabifuriza amahirwe masa mu kiragano gishya."

Binyuze kuri izi mbuga nkoranyambaga kandi APR FC yahise itangaza ko yishimiye kongerera amasezerano myugariro wo hagati Niyigena Clement wari usoje amasezerano y’imyaka ibiri kuva yayigeramo mu mpeshyi ya 2022.

Iti "Twishimiye kongera amasezerano na Niyigena Clement mu gihe cy’imyaka ibiri."

Nyuma y’uyu kandi bongeye gutangaza ko bongereye n’ubundi amasezerano y’imyaka ibiri Nshimiyimana Yunusu usanzwe akinana na Clement Niyigena mu bwugarizi.

Iti "Twishimiye kongera amasezerano na Nshimiyimana Yunusu mu gihe cy’imyaka ibiri."

Uretse abo yongereye amasezerano ikipe ya APR FC yamaze kumvikana n’abakinnyi barimo Dushimimana Olivier wakiniraba Bugesera, Mugirananeza Froduard wakiniraga Kiyovu Sports ndetse na Tuyisenge Arsene wakiniraga Rayon Sports, bakazatozwa n’umutoza Darko Novic ukomoka mu gihugu cya Serbia.

Biteganyijwe ko APR FC isabukura imyitozo yitegura umwaka w’imikino wa 2024-2025 nyuma y’uko yayitangiye mbere y’igihe yari yarateganyine kubera umukino wo gufunga Stade Amahoro ivuguruye wayihuje na Rayon Sports tariki 15 Kamena 2024 banganyije 0-0.

National Football League

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka