Kuri uyu wa Kane mu karere ka Rusizi ikipe yaho ESPOIR FC yari yakiriye APR FC mu mukino w’ikirarane wa shampiyona, umukino waje kurangira amakipe yombi anganya ubusa ku busa, uba umukino wa gatatu w’ikirarane APR FC itakaje.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru wa APR FC Ben Moussa ntiyanyuzwe n’ikibuga cy’i Rusizi aho yatangaje ko kiri mu byatumye batakaza uyu mukino kuko uburyo bwabo bw’imikinire butari gushoboka.
Yagize ati “Twakinnye umukino ujya gusa n’umupira w’amaguru, urebye ikibuga kidashoboka gukinirwaho, bidashoboka gutanga passes ebyiri cyangwa eshatu zikurikirana, wareba imvura y’ejo, amwe mu mayeri muri iki kibuga, kwari ugukina imipira miremire……”
“Gusesengura uyu mukino ku kibuga nk’iki biragoye, gusa usibye ibyo byose ariko twagerageje, twabonye amahirwe mu gice cya mbere ku mipira y’imiterekano, nk’umupira washyizwe hanze na ba myugariro ba Espoir, twabonye indi mipira y’imiterekano tutabshije gutsinda, mu gice cya kabiri ishoti rya kure rya Nshuti Innocent ryaganaga mu izamu……”
“Mu by’ukuri uyu munsi twabuze intsinzi, ntabwo tubonye amanota atatu turanganyije, dufite undi mukino mu minsi itatu, tugomba kwitegura ikipe ya Gorilla mu rugo, uyu munsi ntwitwashoboraga gukina, ntitwabashije kubona uko dukoresha uburyo bwacu bw’imikinire kuko biragoye gukinira aha, tutirengagije ko abakinnyi ba Espoir bazi neza iki kibuga, barakimenyereye, bazi buri kantu kose kuri iki kibuga….”
Abakinnyi babanje mu kibuga
ESPOIR FC: Niyongira Patiance(Gk), Ahishakiye Jack, Dusenge Bernard, Twigizimana Fulgence, Shayaka Philbert, Ndikumana Tresor(C), Niyitanga Youssuf, Kwizera Tresor, Musasizi John, Nkoto Kharim, Samson Irokan

APR FC: MUTABARUKA Alexandre, NDAYISHIMIYE Dieudonne, BUREGEYA Prince, RWABUHIHI Aime Placide, NIYOMUGABO Claude, MUGISHA Bonheur, KWITONDA Alain ‘Bacca’, RUBONEKA Jean Bosco, NIZEYIMANA Djuma, MUGISHA Gilbert na NSHUTI Innocent.

National Football League
Ohereza igitekerezo
|
NIBAHARIRE RAON