APR FC yasubiye ku ivuko mu birori biryoheye ijisho hamurikwa ibirimo Stade, n’ibirango bishya ( Amafoto)

Kuri uyu wa Gatatu, ikipe ya APR FC yasubiye ku ivuko , ku Mulindi w’Intwari mu karere ka Gicumbi aho yavukiye mu 1993 mu birori byo kwizihiza igihe imaze byateguwe n’abafana bigahuza n’umunsi wo Kwibohora.

Umugaba Mukuru w'Ingabo Gen.Mubarakh Muganga yari kapiteni
Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen.Mubarakh Muganga yari kapiteni

Ni igikorwa cyabereye mu Murenge wa Kaniga, Akagali ka Mulindi ku kibuga cy’umupira, APR FC yakiniyeho imikino yayo ya mbere mu myaka 32 ishize aho cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye, umushyitsi mukuru ari Minisitiri w’Ingabo Juvenal Marizamunda wavuze ko ku Mulindi atari ikibuga gusa ahubwo ari ahantu amateka y’u Rwanda yahindukiye, dore ko amakipe ya APR (Ruhago, Volleyball na Basketball) yahashingiwe ubwo ingabo iza RPA zari ku rugamba rwo kubohora igihugu.

Ati "Uyu munsi twahuriye hano ku Mulindi, si ku kibuga cy’umupira gusa, ahubwo ni ku butaka budasanzwe aho amateka y’igihugu cyacu yatangiriye guhinduka.Uyu munsi twizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31, ntitwibuka gusa urugendo rw’igihugu cyacu, ahubwo turanibuka imyaka 32 APR FC imaze ishinzwe. Tunashima umurage w’ikirenga wa APR FC, ikipe yabaye ishusho y’impinduka u Rwanda rwanyuzemo mu myaka 32 ishize."

Umugaba Mukuru w'ingabo Gen.Mubarakh ari hamwe na Minisitiri w'Ingabo General Marizamunda Juvenal
Umugaba Mukuru w’ingabo Gen.Mubarakh ari hamwe na Minisitiri w’Ingabo General Marizamunda Juvenal

Umugaba Mukuru w’Ingabo z’uRwanda Gen. Mubarakh Muganga we yavuze ko APR FC yashinzwe ku gitekerezo cy’umukuru w’igihugu, Perezida Paul Kagame intego yayo ari uguteza imbere Siporo n’imyidagaduro.

Ati" APR FC yashingiwe hano ku Mulindi mu 1993. Cyari igitekerezo cy’Umukuru w’Igihugu akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo, Paul Kagame. Intego yahaye APR FC yari uguteza imbere siporo n’imyidagadauro muri APR, nk’imwe mu nkingi zo kubaka igisirikare gishoboye kandi kitajegajega mu rugamba rwo kwibohora no kubohora igihugu cyacu."

Muri ibi birori habayemo umukino wahuje abashinze ndetse n’abakiniye APR FC (Mulindi FC) yari iberewe kapiteni n’Umugaba Mukuru w’Ingabo Gen.Mubarakh Muganga bahuye n’ikipe y’Akarere ka Gicumbi yari yatoranyijwe iyobowe na kapiteni akaba n’Umuyobozi w’aka Karere Nzabonimpa Emmanuel, aho warangiye amakipe yombi angangije igitego 1-1. Mu bari bagize amakipe yombi kandi harimo umuyobozi wa APR FC Brig Gen. Deo Rusanganwa ndetse na Guverineri w’Intara y’Amanyaruguru Mugabowagahunde Maurice wakiniye ikipe ya Gicumbi.

Ba kapiteni Gen. Mubarakh Muganga n'umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel bifotoza mbere y'umukino
Ba kapiteni Gen. Mubarakh Muganga n’umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi Nzabonimpa Emmanuel bifotoza mbere y’umukino
Abashinze APR FC bongeye kwiyerekana mu kibuga
Abashinze APR FC bongeye kwiyerekana mu kibuga
Wari umukino urimo ubuhanga
Wari umukino urimo ubuhanga

Mu bindi bikorwa byakozwe harimo kugaragaza imyambaro APR FC izakoresha mu mwaka w’imikino 2025-2026, ibirango bishya bya APR FC, amakarita y’ubunyamuryango ndetse n’igishushanyo mbonera cya Stade iteganywa kubakwa. Haremewe kandi abasirikare bamugariye ku rugamba bagabiwe inka, mu gihe abakinnyi ba APR FC bari bitabiriye iki gikorwa basabanye n’abakunzi bayo hakabaho no kwidagadura binyuze mu ndirimbo zijyanye n’umunsi wo Kwibohora aho abahanzi nka Mariya Yohana na Eric Senderi basusurukije abari ku Mulindi.

Ingabo zasusurukije abitabiriye ibirori
Ingabo zasusurukije abitabiriye ibirori
Abamugariye ku rugamba baremewe
Abamugariye ku rugamba baremewe

Mu bandi bitabiriye ibi birori hari abaturutse mu makipe atandukanye barimo Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thaddée wari hamwe na Munyakazi Sadate ndetse nabo muri Kiyovu Sports bari barimo Minani Hemed.

Ikipe y'abashinze APR FC
Ikipe y’abashinze APR FC
Ikipe y'Akarere ka Gicumbi
Ikipe y’Akarere ka Gicumbi
Kiyovu Sports yifatanyije na APR FC
Kiyovu Sports yifatanyije na APR FC
Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thaddée (ibumoso) na Munyakazi Sadate (iburyo)
Perezida wa Rayon Sports Twagirayezu Thaddée (ibumoso) na Munyakazi Sadate (iburyo)
Abakunzi ba APR FC bifotozanya na Ruboneka Jean Bosco
Abakunzi ba APR FC bifotozanya na Ruboneka Jean Bosco
Byari ibyishimo ku bakunzi ba APR FC
Byari ibyishimo ku bakunzi ba APR FC
Niyomugabo Claude yifotozanya n'umufana
Niyomugabo Claude yifotozanya n’umufana
Richmond Lamptey nawe yari yitabiriye
Richmond Lamptey nawe yari yitabiriye
Mariya Yohana asusurutsa abari bitabiriye ibirori
Mariya Yohana asusurutsa abari bitabiriye ibirori
Umuyobozi w'Akarere ka Gicumbi ari hamwe n'umuyobozi wa APR FC
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi ari hamwe n’umuyobozi wa APR FC
Hafashwe ifito y'urwibutso ku makipe yombi
Hafashwe ifito y’urwibutso ku makipe yombi

{{}}

Amafoto: Ruzindana Eric

National Football League

Ibitekerezo   ( 1 )

Umunsimwizawo kwibohora wagenzeneza ariko byumwihariko twifayanyije nisiyose dushimiye leta yubumwe koyadufashije gutegura kino gikorwa.

Cyubahiro yanditse ku itariki ya: 4-07-2025  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka