APR FC yasoje isoko isinyisha rutahizamu na myugariro bashya

Kuri uyu wa Mbere, ikipe ya APR FC yatangaje ko yasinyishije rutahizamu w’Umunya-Côte d’Ivoire William Togui Mel na myugariro Nduwayo Alex wakiniraga Gasogi United.

Iyi kipe yatangaje aba bakinnyi ibinyujije ku mbugankoranyambaga zayo aho yavuze ko yishimiye kwakira rutahizamu William Togui Mel w’imyaka 28 y’amavuko.

Yagize iti "Twishimiye kwakira William Togui Mel muri APR FC. Ni umwataka ukomoka mu gihugu cya Cote d’Ivoire."

Biragaragara ko William Togui wakiniye amakipe arimo KV Mechelen na RWDM zo mu Bubiligi, Tuzlaspor yo muri Turkey, Esperance yo muri Tunisia na Difaâ Hassani El Jadidi yo muri Maroc n’andi atandukanye, amaze amezi atandatu adakina kuko mu mwaka w’imikino 2024-2025 yatandukanye n’ikipe ya Ankara Keciörengücü muri Mutarama 2025.

Undi mukinnyi APR FC yatangaje, ni myugariro wo hagati w’imyaka 21 y’amavuko Nduwayo Alex wasinye imyaka ine avuye muri Gasogi United.
Uyu musore bivugwa ko yatanzweho miliyoni 25 Frw akaba azajya ahembwa ibihumbi 900 Frw.

APR FC isoje isoko ry’impeshyi ya 2025, isinyishije abakinnyi umunani muri rusange aho aba basore biyongereye kuri Ronald Ssekiganda, Memel Raouf Dao, Iraguha Hadji, Bugingo Hakim, Hakizimana Adolphe na Fitina Omborenga.

APR FC izahagararira u Rwanda mu mikino ya CAF Champions League, iheruka gutangira imyitozo tariki 2 Nyakanga 2025 yitegura umwaka w’imikino 2025-2026.

Nduwayo Alex yasinye APR FC
Nduwayo Alex yasinye APR FC
Rutahizamu Ankara Keciörengücü yasinyiye APR FC
Rutahizamu Ankara Keciörengücü yasinyiye APR FC

National Football League

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka